Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru witwa Mukandori Rose bita Mukadawudi ufite imyaka 68 utuye mu Mudugudu w’umubuga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira yakubiswe icupa na Nyirampumbya Josephine ufite imyaka 71 amusanze iwe mu rugo ,ubuyobozi burashinjwa n’abaturage kubogama mu gihe umuhungu wa Mukandori ubu ari we uhigwa bukware azira gutera urugo rwa Nyirampumbya amubwira ko agomba kuvuza nyina yakomerekeje bikabije

Nyirampumbya yateye urugo rwa Mukandori Rose aramutuka amubwira ko adakwiye kunywa inzoga z’abuzukuru be bazanira mukase dore ko abo bakecuru bombi bashyingiye umukwe umwe kandi abagabo babo baravukana. Kuwa kabiri umwe mu buzukuru ba Nyirampumbya yasuye mukase akaba umukobwa wa Mukandori kuko barezwe na Mukase wareze nyina ariwe mukobwa wa Nyirampumbya amaze gupfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyirampumbya ntiyishimira ko abuzukuru be bajyana inzoga kwa mukase aho kuzishyira nyirakuru ari byo byatumye atera Mukandori Rose mu rugo amukubita icupa mu mutwe aramukomeretsa nkuko byemezwa n’abaturanyi

Kuwa Gatanu, itariki 11 Kanama, Bwiza.com yageze ku biro by’Akagari ka Nkamba maze tuhasanga impaka z’abaturage bashinja ubuyobozi kubogama ku kibazo cy’umukecuru witwa Mukandori Rose wakubiswe icupa ariko ubuyobozi bukirengagiza gukurikirana Nyirampumbya.

Abaturage bavuga bababajwe no kubona Nyirampumbya yidegembya anigamba ko azica Mukandori Rose yakomerekeje bikomeye nyamara ubuyobozi burabyirengagiza ku buryo bavuga ko gitifu w’akagari ndetse ariwe wabigizemo uruhare akamukingira ikibaba

Umwe mu baturage yabwiye bwiza.com ko batumva uburyo ubuyobozi bwitwaye muri icyo kibazo.

Agira ati: “ Gitifu niwe urimo guteranya iriya miryango kuko ashyigikiye uwakubise aho gukemura ikibazo kandi nk’ubu twatangajwe no kubona ahamagaza Nirenganya bashaka kumufunga ngo kuko yagiye mu rugo rwa Yozafina amubaza impamvu yakubise nyina ntamuvuze ariko gitifu yamukoreye dosiye yo kumufunga niyo mpamvu yabacitse akigendera kandi turabona harimo akagambane kuko ushinzwe umutekano hano ni umuhungu w’uwakubise Mukandori gitifu turanenga uko yitwara mu bibazo by’abaturage .”

Twashatse kuganira na Mukandori ariko ntibyakunda kuko kuri uyu wa Gatatu yoherejwe mu bitaro bya Rwinkwavu dore ko yakomerekejwe bikabije, Ntirenganya Jean avuga ko arara mu bihuru yihisha inkeragutabara zimuhiga bukware akemeza ko yaciye impamagazi yahawe abitewe n’agahinda atewe n’ububabare bwa Nyina byatumye ajya kubaza impamvu atavuza nyina.

Agira ati: “ Yakubise mama icupa yamuteye mu rugo nanjye nagiye iwe mubaza impamvu yabikoze kandi ntamuvuze kandi ntacyo namukozeho abaturage bari bahari natangajwe no kubona bampamagaza ngo bashaka kumfunga nagize umujinya convocation ndayica maze umuyobozi w’umudugudu na gitifu bohereza inkeragutabara ziramfata zinjyana ku kagari ndeba uburyo mama akomeje kubona nanjye ngiye gufungwa aho gukurikira uwashatse kwica mama ndetse ubu ndara mu bisambu kuko inkeragutabara zirampiga kandi uriya wakoze icyaha abahungu be bamutorokesheje harimo ushinzwe umutekano witwa Uwizeye ”.

Umuyobozi w’akagari yanze kugira icyo avuga kuri icyo kibazo kuko atabiherewe uburenganzira n’umurenge.

Shyaka Fabien ni Gitifu w’Akagari ka NKamba. Agira ati: “ ntabwo umurenge wampaye uburenganzira kandi no gutanga amakuru ntabwo mbimenyereye ahubwo muzaduhugure tubimenye .”

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 12 Kanama ku murongo wa telephone twagerageje kuvugisha Gitifu w’Akagari ka Nkamba Shyaka Fabien atubwira ko nta mwanya afite.

Naho Gatsinzi Rongin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira avuga ko icyo kibazo ntacyo azi, mu gihe umwe mu nkeragutabara yabwiye bwiza.com ko gitifu w’umurenge ariwe wasabye ko Ntirenganya ahingwa agafungwa ndetse icyo kibazo akizi kuko inzego zihererekanya amakuru ku byaha byakozwe mu tugari nawe abizi.

Gatsinzi Rongin agira ati: “ Ntabyo nzi ,tugiye kubikurikirana kuko ntabyo namenye

Abaturage babwiye bwiza.com ko ubuyobozi bw’akagari bwakingiye ikibaba Nyirampumbya kandi mudugudu yaramujyanye ku kagari ariko akarekurwa akihagera.

Nyuma yo kumenya ko bwiza.com irimo gukurikirana ibyo bibazo Nyirampumbya Josephine yahise atorokeshwa n’abahungu be barimo uwitwa Uwizeye usanzwe ashinzwe umutekano mu mudugudu witwa Uwizeye nkuko byemezwa n’abaturage.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Justin Ngabonziza
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *