Guverinoma ya Israel yasobanuye impamvu yagurishije Sudani y’Epfo intwaro ivuga ko nta cyagaragazaga ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibyaha bikomeye byabuza kohereza muri iki gihugu intwaro.
Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel kikaba cyasohoye iyi nkuru nyuma y’aho hari habayeho ubusabe bwo gukora iperereza kuri iri gurisha intwaro Sudani y’Epfo ryakozwe na guverinoma ya Israel bagaragaza impungenge z’uko izi ntwaro zikoreshwa mu byaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu busabe bwashyizweho imikono n’Abanya-Israel 54 burareba igurishwa ry’imbunda zo mu bwoko bwa galil ACE zakozwe na Israel, zikaba zaragurishijwe inyeshyamba zikorana na Guverinoma ya Sudani y’Epfo. Iri tsinda ry’abanya-Israel ribinyujije ku mwunganizi waryo mu mategeko, Eitay Mack, rivuga ko abayobozi ba Israel bafite aho bahuriye n’iki kibazo, bagomba kumva ko hari ingaruka ku icuruzwa ry’izi ntwaro.
Mu 2015, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kavuze ko mu makimbirane yo muri Sudani y’Epfo hari amafoto yagaragaje abasirikare ba sudani y’Epfo bakoresha izi mbunda za Galil Ace, zikoranywe ikoranabuhanga riteye imbere. Raporo ya Loni ikaba yaravuze ko inzego zitandukanye zishinzwe umutekano za Sudani y’Epfo ziri gukoresha izi mbunda mu guhangana n’indi mitwe y’inyeshyamba yo muri iki gihugu.
Impande zose zihanganye muri Sudani y’Epfo zakomeje gushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubwicanyi bushingiye ku moko.
Ni mu gihe Guverinoma ya Sudani y’Epfo yo isaba ko ibihano ku kugura intwaro yafatiwe byakurwaho.

Rachel matar, umuyobozi mu rwego rushinzwe ibyaha mu biro by’Umushinjacyaha mukuru wa Israel, yasobanuye ko nta kimenyetso kigaragaza ko abavugwaho ibyo byaha muri Sudani y’Epfo bagejejwe mu butabera ngo bashinjwe.
Mu 2009, igihugu cya Israel cyagurishije ku mugabane wa Afurika intwaro zifite agaciro ka miliyoni 71$. Mu 2013, umubare warazamutse wikuba gatatu ugera ku madorali miliyoni 223, naho mu 2014 igurisha intwaro zifite agaciro ka miliyoni 318.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


