Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Burkina Faso yagabweho ibitero n’abiyahuzi(Yavuguruwe)

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije igihugu cya Burkina Faso cyagabweho igitero by’iterabwoba cyahitanye abagera kuri 18, ni nyuma y’ubutumwa abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo batangaje ku mbuga nkoranyambaga bwo kwifatanya n’icyo gihugu.
Ibinyamakuru birimo Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, byatangaje ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri resitora (café-restaurant) Aziz-Istanbul, iri mu gace kitiriwe Kwame N’krumah I Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso, bagahitana abagera kuri 18 abandi basaga 20 bagakomereka.
Abagabye icyo gitero ahagana 21h30, babanje gufata bugwate abari muri iyo resitora ikunda kuganwa cyane n’abanyamahanga.
Minisitiri Mushikiwabo yihanganishije abaturage ba Burkina Faso mu butumwa bw’akababaro yabageneye abucishije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Alpha Barry, nyuma yaho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko Abanyarwanda bifatanyije n’iki gihugu ndetse na Perezida wacyo Roch Marc Christian Kaboré ku bw’ibyo bitero cyahuye nabyo.

kagame twi
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha abanya Burkina Faso

Mushikiwabo yari yagize ati “ Muvandimwe wanjye Alpha Barry, u Rwanda rwifatanyije na Burkina Fasondetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’iki gitero cyahitanye abantu i Ouagadougou. »
Ingabo zicunze umutekano hafi yahagabwe igitero

Ingabo zicunze umutekano hafi y’ahagabwe igitero

Iki gitero kije gikurikira ikindi cyagabwe i Bamako, n’i Ouagadougou muri café Capuccino tariki ya 15 Mutarama 2016. Icyagabwe kuri iyi cafe cyahitanye abasaga 30.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
 
Abatuye uwo mujyi bavuze ko bumvise ibintu biturika ahagana saa tatu z’ijoro. Cyagabwe n’abantu bane bari kuri moto bahise bafatirana abarimo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri iyo resitora, uretse abapfuye hari abari bafashwe bugwate baje kubohozwa.
Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yohereje ubutumwa bw’akababaro imiryango yagizweho ingaruka n’icyo gitero, yizeza ko iterabwoba rizakomeza kurwanywa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *