Umujyi wa Kigali wijeje igisubizo kirambye abicwaga n’ingona bavoma Nyabarongo

Sangiza iyi nkuru

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu batatu bamaze kwicwa n’ingona bajya kuvoma mu mugezi wa Nyabarongo, ku gice giherereye mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, kavuga ko kahagurukiye icyo kibazo.
Ni nyuma y’uko, ku cyumweru, tariki ya 23 Nyakanga 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, uwitwa Nyirampakaniye Sperata, umubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma, agasiga umugabo n’abana bane.
Bidateye kabiri ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017, umugabo witwa Tugirimana Jean Pierre na we yishwe n’ingona mu gitondo agiye kuvoma mu Kagari ka Mageragere, agasiga umugore n’umwana.
Aba biyongera ku bandi basaga 10 barohamye muri uyu mugezi wa Nyabarongo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2014. Icyo gihe harohamye ababarirwa muri 30,maze harohorwa 11 bakiri bazima abandi baburirwa irengero. Icyo gihe bari mu bwato bambuka bava mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi berekeza mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
Icyo gihe abaturage bavuze ko bariwe n’ingona kuko zuzuyemo aho ubwo bwato bwarohamye, dore ko n’abajya bahavoma ngo hari igihe zibahusha zigasigarana imyenda.
Ubuyobozi bwijeje ko nta we uzongera kwicwa n’ingona
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yavuze iki kibazo bari gushaka uko cyakemuka, akaba yijeje ko nta muturage uzongera kwicwa n’izo ngona yagiye kuvoma nkuko yabitangarije City Radio.
Ati “ Aho i Kavumu hagaragara ko hari ingona tumaze kuhashyira ivomo rimwe, hafi y’akagari hasigaye andi mavomero atanu, atatu yose tumaze kuyubaka.”
Akomeza yizeza ko amazi adashobora kubura aho bayagejeje ku baturage ngo bongere bajye kuvoma Nyabarongo kuko ngo ari ay’amasoko ari mu butaka. Ikindi ni uko abaturage bemerewe kuyanywa kuko aba ayunguruye.
Nzaramba ati «Turihanganisha cyane imiryango, ndetse twanababaye hafi kugirango tubereke…, rwose ikibazo kirimo kirakemuka. Icyo kibazo bavuga ko kimaze imyaka irenga mirongo ingahe, ariko ubungubu turimo turagikemura kandi mu buryo bwa burundu, twizera ko rwose bizaba amateka mu myaka irindwi. »
Ako gace ka Mageragera katari gafite amazi ngo si kanini cyane, ariko amazi bagiye kuyahabwa, ku buryo hari kugenzura andi mazi ari muri ako gace niba yakoreshwa ngo bayubake abaturage bajye bayavoma.
Ako karere ngo kagennye ingengo y’imari ihagije ituma ibibazo by’amazi bikemuka.
Ati “Ibibazo by’amazi twarabihagurukiye n’umwaka ushize twahaye agace k’ahantu bita Rugendabari amazi ndetse na Kanyiya.”
Ingona nazo zifite akamaro?
Nzaramba avuga ko kubungabunga ingona ari uburyo bwo kurengera ibidukikije.
Ni mu buryo bwo kurengera ibidukikije n’izo nyamaswa ziba zisa n’aho zigiye kurangira tugomba kuzibungabunga, ahubwo ikibazo ni turazibungabunga gute, tunabungabunga ubuzima bw’abaturage bacu. »
Icyo kibazo ngo cyahuje inzego zitandukanye za Leta.
Ati “Turi kukigira hamwe na REMA na RDB, ni ugushyiaho ingamba zituma abaturage badahohoterwa n’ingona.”
Ubuyobozi bw’akarere bwagiye bwihanganisha imiryango yagiye iburira abayo muri Nyabarongo, bishwe n’izo ngona.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *