Perezida Edgar Lungu wa Zambia yamaze kwemeza ko azitabira irahira rya perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Zambia iremeza ko perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu, azitabira umuhango w’irahira rya perezida wa repubulika, Paul Kagame kuwa 18 Kanama 2017.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama, yavuze ko perezida w’u Rwanda yagiye muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi muri Kamena 2017, aho abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro bigamije kwongera ubufatanye no gukomeza umubano hagati ya Zambia n’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni muri urwo rwego rw’imikoranire no gushyira hamwe perezida Lungu yemeye ubutumire kandi kubw’ibyo, kuwa Kane, tariki 17 Kanama azajya mu Rwanda gushyigikira umuvandimwe na mugenzi we ndetse no guhagararira guverinoma n’abaturage ba Zambia mu birori ”, ibi akaba ari ibyatangajwe na minisitiri Kalaba nk’uko tubikesha urubuga daily-mail.co.zm

Minisitiri Kalaba akomeza avuga ko u Rwanda rufite ubukungu bwihuta ku mugabane no ku isi, kandi ngo kimwe na Zambia, rwateye intambwe igaragara muri gahunda yarwo mu mibereho myiza n’ubukungu.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *