Kayonza: Mudugudu arashinjwa kwambura ihene umuturage yahawe ku munsi w’abagore

Sangiza iyi nkuru

Musaniwabo Josiane utuye mu mudugudu w’Akabarima mu kagari ka Nkamba, Umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, yemeza ko yahawe ihene tariki ya 8 Werurwe 2017 nyuma y’iminsi itatu ayamburwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Nkamba buyiha umuyobozi w’Umudugudu w’Akabarima ari nawe uyifite kugeza ubu.

Musaniwabo Josiane avuga ko yahawe ihene ku munsi mpuzamahanga w’abagore ariko akaza gutungurwa nuko umuyobozi w’umudugudu ndetse n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu baje nyuma y’iminsi itatu kuyimwambura.

Agira ati “ku munsi w’abagore bampaye ihene maze nyijyana kwa Hakizimfura kuko ari we nari nizeye kumfasha kuyorora kuko akazu ncumbitsemo ntabwo nari kubona aho nyishyira, nta kibazo yari ifite kuko asanzwe yorora ihene, gusa natunguwe nuko uwari uyindagiriye yambwiye ko umuyobozi ari we wayitwaye nubu arayifite, ntabwo bambwiye icyo bayinyakiye”.

Musaniwabo avuga ko iyo hene mudugudu yayishatse bakiyimuha akayimwima, agira ati “ntabwo bitangaje kuba yarayitwaye kuko yashatse kuyinyaka kuva mbere ariko nyiha Hakizimfura, ndibaza impamvu bayinyatse kandi ariyo bampaye , ndasaba ko bansubiza ihene yanjye igasubira aho nayororega mu gihe nzabona aho kuyororera nayihakura.

Umwe mu baturage avuga ko bidakwiye ko umuyobozi yambura umuturage ibyo yahawe, ati “turibaza, niba barashakaga kuyiha umuyobozi w’umudugudu bari kuyimuha batatujijishije ko bayihaye Musaniwabo, kuba barikuye ku wamufashaga kandi atabizi akabibwirwa n’uwari uyifite , niba umuyobozi nawe babona akennye nawe bamufasha ariko batambuye indushyi itagira epfo na ruguru”.

Umuyobozi w’umudugudu, Nkundibiza Diogene ahakana guhuguza umuturage akemeza ko yayihawe ngo ayorore bazagabane ibyaye .

Agira ati “koko iyo hene ndayifite ariko nayihawe n’ubuyobozi kugirango nyiteho kuko twasanze ifite inzara duhitamo kuyitwara, nyitaho ubwo nibyara tuzagabana kuko imeze neza, byatewe nuko atagira aho aba”.

Mudugudu avuga ko yayishatse mbere yuko ayiragirirwa na Hakizimfura ariko akemeza ko ayishatse yamuha ibyo amaze kuyitangaho akayimusubiza.

Agira ati “koko narayimusabye mbere ntiyayimpa kuko nabonaga nanjye nafatanya nawe kuyorora tukajya tugabana kuko ni nanjye wayimusabiye ariko kuba ubwe yarahisemo kutayimpa kandi uburenganzira koko bwari ubwe kuyiha uwo ashaka ariko nayishaka azampa ibyo nayitanzeho mu gihe nyimaranye nyorora”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nkamba, Bwana Shyaka Fabien, avuga ko Musaniwabo ashaka iyo hene yayisubizwa.

Ati “Iyo hene bayiha umuyobozi w’umudugudu ntabwo nari mpari hari sociale w’akagari ariko ashatse ko bayimusubiza yayihabwa kandi tuzi ko ari umuturage wacu ufite ibibazo y’ubuzima”.

Nubwo bavuga ko ihene mudugudu yayivanye kwa Hakizimfura ishonje, abaturage bakomeje batangariza Bwiza.com ko atari ko bimeze , ko asanzwe yorora ihene kandi neza.

k1
Musaniwabo Josiane, uvuga ko yanyazwe ihene ye

k2
Iyi niyo Hene yateje ikibazo

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Justin Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *