Abantu benshi baburiwe irengero mu Busuwisi muri kanton ya Ticino, nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye igice kinini cy’igihugu cya Alpine kuva ku wa gatandatu.
Polisi ya kanton mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yanditse ko inkubi y’umuyaga ikomeye “yateje inkangu mu karere ka Fontana (mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa kanton) kandi abantu benshi baburiwe irengero.” Ikomeza ivuga ko ibikorwa byo gutabara bigoye cyane kubera ibihe bibi.
Mu byangijwe n’uyu mwuzure, Polisi igaragaza ko imihanda yacitse, ikiraro cyatwawe n’amazi ,umuhanda wa kantone nawo ukaba wangiritse bikomeye , amashanyarazi yahagaritswe,ibibaya byinshi hafi y’ikibaya cya Maggia byarengewe n’amazi.
Ikinyamakuru le Figaro gitangaza ko kuva ku wa gatandatu igice cy’Ubusuwisi cyambukiranijwe n’umuyaga ukaze uherekejwe n’imvura nyinshi. Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Valais bavuga ko mu burengerazuba, ubwinshi bwa Rhône n’inzuzi zabwo, bwaguyemo imvura idasanzwe ndetse n’urubura rushonga, bituma abantu babarirwa mu magana bimurwa ndetse n’imihanda myinshi irafungwa.
Bwiza.com


