Juno Kizigenza aherekejwe na Yuhi Mic bategerejwe mu gitaramo i Karongi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Kwizera Bosco Junior wamamaye mu muziki nyarwanda nka Juno Kizigenza we na Yuhi Mic bazasusurutsa abatuye akarere ka Karongi mu giteramo cyateguwe West Cost Entertainmaint, cya Karongi Experience bazaba baherekejwemo n’ibihangange mu kuvanga umuziki birimo Dj Higa Sharoon & Rusam, Amy the Dj na Dj Pius.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 03 Kanama 2024, ku mucanga wo ku nkombe z’ikiyaga cya kivu kuri Carnival Beach.

Umwe mubagize itsinda ryateguye iki gitaramo, Gatwaza Iradukunda mu kiganiro yahaye BWIZA yavuze ko kuzana Juno Kizigenza na Yuhi Mic bakunzwe n’urubyiruko cyane, kubera umuziki bakora ari ikimenyetso cy’uko bakeneye kuvana abatuye Karongi mu bwigunge.

Ati:”Kuzana abahanzi nka Juno na Yuhi Mic bari mubagezweho dushaka guhamya ko abatuye aka karere batari mu bwigunge, kandi ni ibitaramo bigiye kuzajya biba ngaruka kwezi.”

Amakuru agera kuri BWIZA nuko uretse kuba Juno Kizigenza na Yuhi Mic ari abanya muziki, ikindi bahuriyeho bose ni uko basoreje amasomo yabo y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu kigo giherereye mu karere ka Rwamagana.



Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *