Igihugu cy’u Buhinde kigiye gutangira kubaka inganda n’ibigo mu Rwanda byo guteza imbere ikoranabuhanga n’ibindi, mu rwego rwo kunoza amasezerano igihugu cy’u Buhinde cyagiranye n’u rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo visi perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yari yasuye u Rwanda ubwo yizezaga ko urubyiruko rw’Abahinde bagera kuri 230 bazafasha abanyarwanda gushyiraho ibigo bigera kuri 500 mu gihugu hose biteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse n’ibindi biijyanye no kungurana ubumenyi.
Ibi Hamid Ansari yarabivuze yemeza ko ko bizakorwa mu rwego rwo kunoza imihahiranire ndetse n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi muri gahunda yiswe India-Rwanda Innovation Growth Programme (IRIGP).
Mu nama yabaye muri iki cyumweru i kigali, umujyanama muri iyi gahunda yo guteza imbere u rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku bufatanye n’u Buhinde, Munish Gupta yavuze ko guhera mu Gushyingu uy umwaka, byibuze abacuruzi b’abanyarwanda babigize umwuga 10 bagomba gutangira gukorana na bagenzi ba bo bo mu gihugu cy’u Buhinde n’abandi bakazagenda biyongeraho kugeza ubwo ibigo n’inganda bigera kuri 500 bizuzura mu Rwanda.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri icyo gihe ibigo by’ubucuruzi 5 cyangwa 6 bizubakwa na guverinoma y’u Rwanda cyangwa iy’u Buhinde.
Yavuze kandi ko gutangiza bizinesi bitagombera amafaranga menshi kuko umuntu ashobora gutangiza ibihumbi 50-100 by’Amadolari.
Gupta kandi yari ayoboye itsinda ry’abashoramari bagera kuri 25 bahagarariye ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu buhinde bigera kuri 20, bose bakaba bakiri mu Rwanda kugera ku itariki ya 6 Nzeri, aho bagenda bareba cyane uko ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu bijyanye n’inganda mu Rwanda, NIRDA, Dr Joseph Mungarulire avuga ko ibi bizafasha inganda zo mu rwanda kwibanda ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu nganda hagendewe ku byamaze kugerwaho mu gihugu cy’u Buhinde.
Yavuze kandi ko ibi bizafasha urubyiruko rw’abanyarwanda kwigira ku Buhinde mu bijyanye no kwiteza imbere nderse no kurebera hamwe uko inganda ziciriritse zakongererwa ubushobozi hagamijwe kongera umusaruro w’ibizikomokamo ndtse no guha abantu imirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


