Harebewe ku musaruro ibigo na za Minisiteri byagezeho mu myaka yatambutse; ku ngengo y’imari no ku bushobozi igihugu gifite, hari ibigo na Minisiteri bikeneye: guseswa, kugabanyirizwa inshingano n’ingengo y’imari ndetse no kuvangwa.
Ibyo byafasha mu gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye zo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu mwaka wa 2020 (Middle Income Country), no gukomeza kubaka u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije, kuva rwatangira kuyoborwa n’Umuryango FPR Inkotanyi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izi ni zimwe mu mpinduka zikwiye kugaragara muri Guverinoma nshya izashingwa muri ino minsi, nyuma y’ibibazo bihangayikishije abaturage byagombye gushakirwa umuti.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo ni ibijyanye no kunoza ibyiciro by’ubudehe, icy’abazunguzayi, icy’ubushomeri, icy’imbuto n’amafumbire bitangwa imburagihe ari ubwoko bubi cyangwa bikananyerezwa, ihingwa ry’imbuto imwe n’umusoro ku butaka butabyazwa umusaruro.
Iyi manda ‘idasanzwe’ nk’uko bikunda kuvugwa n’abayobozi b’imitwe ya Politiki mu Rwanda, yagombye no kugira impinduka zidasanzwe ku iterambere ry’igihugu. Imikorere ikomeza icyizere Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame.
Minisiteri zikwiye guseswa
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR)
Kuva mu 1994 , Abanyarwanda basaga miliyoni 3 n’ibihumbi bisaga 400 bamaze gutahuka bava mu mahanga.
Ubu hasigaye abasaga ibihumbi 280 bakiba mu buhunzi barimo ibihumbi 245 baba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Inshingano z’iyi Minisiteri ku bijyanye no gucyura impunzi ziragenda zigabanuka, ku buryo hazashyirwa mu bikorwa icyemezo cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda (Cessation Clause), tariki ya 31 Ukuboza 2017, zizaba zigana ku musozo.
Inshingano iyi Minisiteri yaba isigaranye zijyanye n’imicungire y’ibiza, zakorwa n’izindi Minisiteri, harimo iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubuzima n’izindi, zigira uruhare mu kugoboka abahuye n’ibiza.
Ndetse no ku karere haba abakozi bashinzwe imicungire y’ibiza bagombye kwita kuri ibi bikorwa.
Izi nshingano [ z’imicungire y’ibiza] zagombye kubarizwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, kuko ari nayo ifite inshingano zo kwita ku batishoboye, abahuye n’ibibazo runaka(Vurnelable).
Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Umuco
Iyi yaba Minisiteri nshya ikomatanya ebyiri zanahoze ari imwe mu myaka yashize.
Igice cy’ikoranabuhanga cyagirwa ishami ry’indi minisiteri nk’iy’uburezi, Perezidansi cyangwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Ibyo byatuma habaho Minisiteri y’urubyiruko, siporo n’Umuco dore ko ari inshingano zijya gusa, kuko siporo n’umuco bidatana n’urubyiruko.
Iyi minisiteri kandi yashyirwamo inshingano zakorwaga n’ibindi bigo nk’Itorero ry’Igihugu, Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ndetse n’inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco.
Ibigo RAB, REB, REMA,GMO, ibigo bikwiye guhindurirwa inshingano
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ( RAB ), benshi bibaza umusaruro wacyo ku bijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda.
Kugeza ubu ntikiratanga igisubizo ku mbuto y’imyumbati n’izindi mbuto zafasha abaturage kuzamura umusaruro. Uyu munsi abaturage bafite urutoki rudatanga umusaruro, nyamara haraguzwe intsina zongera umusaruro nka PHIA n’izindi zitabageraho uko bikwiye.
Amatuburiro n’amakusanyirizo y’ibirayi biri mu nshingano z’iki kigo, kugeza uyu munsi ntibirabonerwa umuti.
Abaturage baracyahinga ibishyimbo bidatanga umusaruro, nyamara mu bice by’Amajyaruguru bagerageje imbuto y’umushingiriro iwubaha.
Iki kigo ntikirabonera kandi igisubizo cy’inganda zishingwa zikabura umusaruro wo gutunganya nka Kinazi Cassava Plant, Nyabihu cheeps na Ngororero Cassava Plant, ndetse n’amakaragiro yabuze umusaruro w’amata n’intanga zitagezwa ku borozi mu gihe gikwiye, gahunda yo kuhira yagiye ikorwa biguru ntege kandi itwara akayabo.
Hari kandi za hegitari z’amaterasi y’indinganire yagiye akorwa hirya no hino mu gihugu, ariko akaba atabyazwa umusaruro.
Iki kigo nticyabashije guhaza abaturage ku bijyanye no kubona ibibatunga umunsi ku wundi. Kugeza ubwo mu Rwanda havuzwe amapfa n’ibindi bibazo byagombaga gukemuka iyo uru rwego ruba rwarakoze uko bikwiye.
Icyakorwa
RAB ishobora guseswa cyangwa ikagabanyirizwa inshingano, bikajyana n’umubare w’abakozi n’ingengo y’imari. Icyo gihe imbaraga zakongerwa ku bakozi begereye abaturage mu mirenge no mu turere.
Aba bakozi bashingwa gukora ubushakashatsi bwajya buhuriza hamwe abo ku murenge no ku karere. Nyuma bakajya babuhuriza hamwe kuri zone, ahari ibiro bya RAB muri buri ntara.
Iyi Minisiteri yahuza ibya politiki, gahunda za leta n’ishyirwa mu bikorwa byazo. Gahunda yo kuhira imyaka igatozwa abaturage, bihereye mu myumvire yo kwifashisha ibikoresho babona hafi, ikanagira uruhare mu gusubiza bimwe mu bishanga abaturage, cyane abibumbiye muri za koperative.
Uru rwego kandi rufite amaboko y’abanyeshuri bize mu Rwanda bakajya guhaha ubumenyi muri Israel. Aya maboko ntabyazwa umusaruro nyamara yaratwaye leta akayabo. Ubu bumenyi nabwo bwari bukwiye guherwaho mu gushyira mu bikorwa politiki yo kuhira, kuko babyigiye aho babizobereyemo, guhinga indabo n’imboga ndetse no kuzipfunyika, ubworozi bugezweho ndetse na politiki y’ubutubuzi igenda inanirana.
Mineduc, REB, HEC na WDA
U Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere iri reme ry’uburezi. Hagiyeho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Hari n’umubare munini w’amashuri makuru na za kaminuza wiyongereye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu burezi busaba imbaraga. Ariko bwanatangwa kandi bukanozwa mu gihe ikigo nka REB cyakangurirwa kunoza imikorere, kikanongererwa inshingano za HEC na WDA, kuko biri mu mujyo umwe wo guteza imbere uburezi bufite ireme.
Imwe mu mikorere yakwitabwaho ni ugucunga neza ibya leta, hirindwa amakosa yagiye agaragara muri iki kigo, nko guhindagura porogaramu, akajagari mu myigishirize y’icyongereza mu mashuri.
Imicungire mibi yaranze iki kigo irimo miliyoni zisaga 400 (ibihumbi 516 $) zagombaga kohererezwa abanyeshuri bigaga muri Nigeria yaburiwe irengero.
Muri iyi micungire idahwitse hari raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13 , yagaragaje ko REB yishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) bataye akazi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye, nyuma n’abari mu kazi ikabahagarika batarangije amasezerano ubu rukaba rugeretse mu nkiko.
Hari kandi mudasobwa zisaga ibihumbi 200 zagenewe abana zitabyazwa umusaruro uko bikwiye, zimwe muri zo zikaba zaravuzweho guhera mu bubiko izindi zaranyerejwe (muri buri murenge w’u Rwanda harimo nibura ikigo kimwe gifite izi mudasobwa, hatitawe mu kuba gifite amashanyarazi cyangwa kitayafite).
Hari kandi zimwe mu nzu zubakiwe abarimu muri buri murenge zimaze imyaka itatu zitaruzura, zitarajyamo ibyangombwa, zimwe mu zuzuye ntizibamo abantu.
Iyi minisiteri ikunze kugaragaramo impinduka mu bayobozi ugereranyije n’izindi, yari ikwiye kunoza ibijyanye n’inama y’igihugu y’amashuri makuru yahagaritse amwe mu mashuri makuru n’amashami ntibivugweho rumwe.
MINEDUC ifatanyije na MINISANTE yagombye kunoza ikibazo cy’abarangije amasomo y’abaforomo n’ababyaza bagirana n’ingaga zabo, ku mafaranga bacibwa mu bizamini nabyo batibaza impamvu yabyo.
Ku bijyanye n’iyi mikorere yari ikwiye gufasha abanyeshuri biga amasomo y’ubuzima, bakora bya bizamini mu ngaga zabo, igihe barangije kaminuza, bagahita bakora ibizamini by’izo ngaga. Ibyo byafasha kurangiza bizeye kuba abanyamwuga bemewe, aho kurangiza, ababyeyi babo bazi ko basoje amasomo, ariko bakazitirwa n’ibyo bizamini, aha twavuga nk’ibizamini bikorwa n’abaforomo n’ababyaza bihora bigarukwaho cyane mu itangazamkuru.
Migeprof, GMO, NCC, CNF
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ( MIGEPROF ) usanga ifite inshingano zijya guhura n’iziri mu bigo bitandukanye biyishamikiyeho. Ibyo birimo igishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire (GMO), inama y’igihugu y’abana (NCC) ndetse n’inama y’igihugu y’abagore (CNF).
Iterambere ry’umuryango, ireme ry’uburinganire usanga byahurizwa mu rwego rumwe rwakunganira iyi minisiteri kandi igakomeza gutera imbere.
Ibyo byatuma nka NCC yongererwa inshingano runaka ikaba yavangwa n’inama y’abagore (CNF), bigahabwa n’inshingano za GMO, bikagabanya ingengo y’imari ikoreshwa, kandi n’akazi kakarushaho gukorwa uko bikwiye.
RBC, CAMERWA muri Minisante
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) igenerwa ingengo y’imari, indi igahabwa ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC). Iki kigo gikora byinshi mu bijyanye n’ubuzima. ariko cyahwiturwa mu kunoza imikorere.
Urugero ni ibijyanye n’imiti isazira mu bubiko kandi farumasi z’uturere n’abarwayi barayibuze.
Minisiteri y’abakozi ba leta n’Umurimo, PSC na RPPA
Ibi bigo bihurijwe muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’Umurimo, byafasha kugabanya inshingano zabyo zijya gusa.
Minisiteri ishinzwe politiki, ariko n’ibi bigo nka Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta (PSC), ndetse n’ikigo gishinzwe amasoko ya Leta byari bikwiye kubarizwa muri iyi minisiteri.
Muri uru rwego hari abakozi barenganwa muri leta usanga iyo bitabaje inkiko icibwa akayabo, kandi PSC yagombye gukumira izo manza.
Minaloc, LODA, RSSB
Iyi minisiteri ikora byinshi, ariko iracyagaragaramo ibibazo cyo kunoza ibyiciro by’ubudehe.
Iki kibazo ni kimwe mu bihangayikishije abaturage.
Aha usanga hari abashyizwe mu byiciro bitabakwiye, bikabuza amahirwe leta igenera abatishoboye (abana batahawe buruse kubera kwibeshya ku cyiciro, abatishoboye badahabwa inkunga ya VUP kuko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu, abana badahabwa ifunguro ku mashuri kubera cya cyiciro bibeshyeho).
Hari kandi kutagaragaza no kutanoza imikoreshereze y’ibyiciro biha icyuho abashaka kuvutsa amahirwe abaturage (imiryango nterankunga, banki , buruse na mituweli).
Usanga ariko ihura n’imbogamizi z’abashaka kujya mu byiciro byo hasi, bavuga ko batishoboye kandi bafite ubushobozi. Ikeneye kandi gukemura ikibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze batageza ubufasha ku batishoboye bwakabazamuye mu cyiciro, nyuma bagaterwa ipfunwe no kuba icyiciro kidahinduka bagahimba icyo hejuru.
Guverinoma ikorera abaturage, ikorana n’itangazamakuru
Demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage bunabakorera kuko aribo baba barabushyizeho.
Birakwiye ko mu rwego rwo kumenyesha abaturage ibyo bakorerwa, Guverinoma yose ikwiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ku buryo buhoraho, buri gihambwe, buri mezi yagenwe. Icyo gihe abaminisitiri bose bakacyitabira.
Ibyo byafasha ko basobanurira abaturage ibyo babakorera, biciye mu itangazamakuru, n’abanyamakuru bakabagezaho ibibazo by’abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byarinda kandi abanyamakuru ibibazo bahura nabyo cyangwa bateza igihe bakeneye amakuru uyatanga atiteguye.
Byakunganira imiyoborere myiza irangwa n’imikoranire y’ubuyobozi, imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kuririraho ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


