Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wagateganyo wa Iran,Ali Bagheri nyuma y’umunsi umwe yitabiriye inama idasanzwe y’umuryango w’ubufatanye bwa kisilamu (OIC) mu mujyi wa Jeddah uri ku nkombe za Arabiya Sawudite, yavuze ko “ igikorwa cyakozwe n’abazayonisite muri Teherani ari ikosa rikomeye bagomba kuzicuza .”
N’ubwo Isiraheli ntacyo yavuze ku rupfu rw’umuyobozi mukuru wa Hamas Haniyeh, Irani yiyemeje kwihorera,ibi bikaba bishobora gutuma akarere gahinduka isibaniro.
Ali Bagheri yashinje Isiraheli gushaka kwagura intambara n’amakimbirane mu bindi bihugu, mu gihe yemeza ko bidashoboka kurwanya Irani. Agira ati: “Abazayonisite nta mwanya bafite wo gutangiza intambara yo kurwanya Repubulika ya Kisilamu ya Irani, nta mbaraga cyangwa ubushobozi bafite na mba.”
Iyi nama yo ku wa Gatatu y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu muryango w’ubufatanye bwa kiyisilamu (OIC) igizwe n’abanyamuryango 57 yasohoye itangazo rivuga ko “ Isiraheli ari yo nyirabayazana w’iyicwa ry’umuyobozi mukuru wa Hamas, Haniyeh, wabaga muri Qatar, kandi yagize uruhare runini mu biganiro byo guhagarika intambara mu karere ka Gaza.
Nkuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo,Ali Bagheri yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, “ ubwoba bugenda bwiyongera muri kariya karere, kandi asaba ko Washington yakumirwa, kuko abanyamuryango ba OIC bagaragaje ko bashyigikiye kwihorera kwa Irani.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Iran kuri uyu wa Kane , Ali Bagheri yashimye ishyirwaho rya Yahya Sinwar nk’umuyobozi mukuru wa Hamas mu gihugu ndetse no hanze yacyo, riragira riti :“Iri hitamo muri iki gihe gikomeye rizana ibyiringiro, ubumwe, n’intsinzi ku mutwe wa Hamas, igihugu cy’intwari cya Palesitine ndetse n’inzira yo guhangana.” Umufasha wa Hamas wo muri Libani, Hezbollah, na we yiyemeje kwihorera ku iyicwa rya Haniyeh ndetse n’iry’umuyobozi w’ingabo, Fuad Shukr wiciwe mu gitero cya Isiraheli cyabereye i Beirut mu cyumweru gishize.
Tubibutse ko mu ntambara ibera muri Gaza yatangiranye n’ibitero bya Hamas ku ya 7 Ukwakira byibasiye amajyepfo ya Isiraheli, bituma hapfa abantu basaga 1.198, nkuko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha aya makuru bibitangaza.
Bwiza.com


