U budage: Perezida Trump yagereranyijwe na Adolphe Hitler

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’u Budage, Stern cyagereranyije perezida w’Amerika, Donald Trump na Adolphe Hitler wahitanye imbaga y’Abayahudi mu binyejana byashize.
Iki kinyamakuru cyasohoye inkuru kuwa kane tariki ya 24 Kanama, aho ku rupapuro rw’intangiriro rwa cyo hagaragaraho ifoto ya perezida Trump yifubitse ibendera ry’Amerika, arambuye akaboko mu nsuhuzanyo y’aba Nazi.
Uretse iyo foto ya perezida Trump igaragara kuri icyo kinyamakuru, yari inaherekejwe n’umutwe w’amagambo ugira uti” Sein Kampf” (Son combat) cyangwa se intambara ye, aya akaba ari amwe mu magambo agaragara mu gitabo cyanditse na Adolphe Hitler.
Abanyamakuru b’iki kinyamakuru cyo mu Budage bagerageje gusobanura uburyo perezida Trump afite ubugome nk’ubwa Hitler babigaragariza mu rwangano ashobora kuba yanga abanyamerika abashora mu ntambara ndetse no kubahanganisha n’andi mahanga, bakavuga ko ibi bishobora kuzatutumbamo intambara izahitana imbaga nk’iyo kubwa Hitler.

Capture 24
Ku gifuniko k’ikinyamakuru, perezida Trump mu nsuhuzanyo y’aba NAZI

Ibi bitangajwe nyuma y’uko mu minsi ishize, abaturage bo muri Amerika bafite inkomoko y’Aba NAZI, bigaragambije bamagana ibikorwa bya perezida Trump muri leta ya Virginie, umugore w’imyaka 34 akaba yarahasize ubuzima.
Iki kinyamakuru kiyemeje kuzirengera ingaruka zose ku bimenyetso n’amafoto byakoreshejwe kuri perezida Trump, dore ko iriya nsuhuzanyo itanemewe mu gihugu mu gihe bo banayikoresheje ku mukuru w’igihugu cy’igihangange ku isi nk’Amerika.
Ku itariki ya 18 uku kwezi na none, ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Budage byongeye kwigabiza perezida Trump binamwambika imyambaro y’imitwe n’intagondwa yibumbiye mu muryango Ku Klux Klan (KKK). trump kkk
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *