Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yandikiye njyanama y’akarere avuga ko yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’akarere no ku bujyanama muri Njyanama y’aka karere yari abereye umuyobozi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2017, nibwo Sinamenye yashyikirije Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Rubavu, Dushimiyimana Lambert, wanatangarije aya makuru y’ubwegure bwe itangazamakuru, ibaruwa y’uko yeguye ku mirimo.
Mu gihe hataratangazwa icyaba cyamuteye kwegura, Sinamenye Jeremie ngo yari amaze iminsi ataboneka ku kazi ndetse anavugwaho byinshi bitandukanye dore ko mu kwezi gushize yanafunzwe bikavugwa ko yabangamiye umwe mu bakandida biyamamazaga muri ako karere ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Sinamenye mu kibazo cy’amasambu i Nyamyumba muri Rubavu
Sinamenye yagiye agarukwaho mu kibazo cy’amasambu muri Nyamyumba, ikibazo na Perezida wa Repubulika yabajijweho n’abaturage, Sinamenye akavuga ko ikibazo bakirangije kandi ntacyo bakozeho kubera ruswa bacyekaga ko ahabwa n’umucuruzi.
Mu Ukuboza 2016, Madamu Ingabire Marie Immaculee, uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda yagarutse ku kibazo cya Sinamenye n’amasambu, avuga ko agiye kugihagurukira.
Yagize ati “Ntimukage mumbwira akarere ka Rubavu, ni ukuri ndabasabye, Akarere ka Rubavu kamaze kungera ahantu, wabonye Meya ubeshya? babeshye perezida wa Repubulika bamukoresha amakosa, barangije akabeshya Minisitiri bicaranye amubeshya ngo ikibazo barakirangije kandi ntacyo bakozeho kubera ruswa bahabwa n’umucuruzi, niba yitwa nde? Mana yanjye njyewe ibya kariya karere, ndashaka guhangana na kiriya kibazo kuko barakabije pe”.
Uku ni nako abaturage na bo bashyiraga mu majwi Meya Sinamenye bavuga ko ashaka kubirukana mu byabo akoresheje imbaraga ze bwite agashaka kunyuranya n’ibyemezo by’imanza zaciwe n’inkiko.
Sinamenye n’itangazamakuru:
Ubuyobozi bwa Sinamenye kandi bwavugwagaho cyane ko bwanegetse itangazamakuru, aho abanyamakuru bageraga muri aka karere uwo bukozeho wese ati ‘si ndi umuvugizi w’akarere, ndaguhamagara mu kanya, sinari nzi ko mwaje, ndarengera umugati,…”.
Ibi byagaragaye mu mpera z’umwaka ushize, itsinda ry’abanyamakuru bagera ku icumi boherejwe n’Inama nkuru y’Itangazamakuru, mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, ngo baganire n’abaturage n’abayobozi ku nkingi za gahunda y’imyaka 7 ya Perezida wa Repubulika.
Nubwo birirwaga ahandi bagataha i Rubavu, nta makuru bahakuye, kuko nta muyobozi wabakiriye, mu gihe buri gitondo babanzaga ku biro by’akarere ka Rubavu. Iki kibazo na cyo cyavuzweho cyane mu itangazamakuru, Meya Sinamenye anengwa kuri iyi myitwarire.
Sinamenye yagiye ku buyobozi bw’akarere ka Rubavu muri Gicurasi 2015 asimbuye Sheikh Bahame Hassan na we wari ukirikiranweho icyaha cya ruswa nyuma urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ruza kumugira umwere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


