Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Anastase Murekezi, wari Minisitiri w’Intebe,Umuvunyi Mukuru.
Ni nyuma yo kumusezeranya ko ubwitange bwamuranze kuri uwo mwanya wo kuyobora Guverinoma, yari amazemo igihe, buzamuhesha undi.
Yagize ati “Ndashimira uwari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ku kuba yarasohoje inshingano ze neza, akagera kubyo twamwifuzagaho”.
Yongeyeho ati “Hari imirimo myinshi dutezweho twese , iyo udakora umurimo umwe ashobora gukora undi. Ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe n’ibyo yakoze, bitari imfabusa, ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari iyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere.”

23 Nyakanga 2014 nibwo Perezida wa Repubulika yari yamuhamagariye inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Intebe. Ni inshingano yasoje mu mpera z’ uku kwezi, ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya iyobowe na Dr Ngirente Edouard washyizweho, akanarahira ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.
Murekezi asimbuye kuri uyu mwanya Aloysia Cyanzayire wari umaze iminsi yongeye kuwugirwaho icyizere, akawugumishwaho.
Byinshi kuri Murekezi uhawe uyu mwanya
Anastase Murekezi wavutse mu 1952, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana babiri. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni inzobere mu buhinzi yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi, aho yagiye arangije amashuri yisumbuye mu cyitwaga Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.
Imirimo yakoze.
Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho yakuriye imishinga inyuranye yo guteza imbere ubuhinzi mu nzego tekiniki nko kunoza uburyo bwo gutunganya umusaruro, koroshya uburyo abahinzi babona inguzanyo n’igishoro byo gushora mu buhinzi, n’indi mirimo yakorwaga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muro 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Uyu mwanya Murekezi yawumazeho imyaka itatu kugera muri Werurwe 2008 abaye Minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, minisiteri yari akiyobora kugera kuwa 23/07/2014 ubwo perezida w’u Rwanda yamugiraga minisitiri w’Intebe.
Murekezi ni umunyepolitiki wo mu ishyaka rya PSD, yasimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ubarizwa muri FPR-Inkotanyi.
Murekezi yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu wayoboye guverinoma mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabaye kandi Minisitiri w’intebe wa 10 u Rwanda rwagize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


