London: Umusore w’Umugande wigaga muri Royal Airforce yishwe arashwe

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Uganda, Abdul Mayanja, wakurikiranaga amasomo mu gisirikare cyo mu kirere cy’u Bwongereza, Royal Airforce Force (RAF), kuwa Gatanu ushize yarasiwe hafi ya Olympic Park, mu burasirazuba bwa London ubwo yerekezaga mu munsi mukuru w’inshuti. Uyu akaba yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Ibi bintu bibabaje nk’uko bitangazwa n’urubuga rwo mu Bwongereza, Evening Standard, ngo byabaye inshuti za Mayanja zibireba. Nyuma yo kuraswa akaba yarapfiriye kwa muganga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuryango wa Mayanja nyuma yo kumva aya makuru watangaje ko wabuze umuntu wabo, usaba ko ubwicanyi bubera muri London buhagarara. Mayanja wari umunyeshuri wiga gutwara indege, byari biteganyijwe ko azajya gusoreza amasomo ye I Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byemezwa n’umuryango we.

Se wa nyakwigendera witwa Kidza, yatangarije itangazamakuru ko umuhungu we yatangiye gutorezwa ibijyanye no gutwara indege muri 338 West Ham Squadron ku myaka 14, akaba yari umwana uzi icyo ashaka kandi uzi gushaka inshuti.

Naho nyina umubyara, avuga ko bari bamusabye kwitonda ndetse no gutaha kare kubera ko ngo bazi ko hashobora kuvuka ibibazo by’umwihariko muri iyi minsi itangira weekend.

Igipolisi cya London kiyoborwa na Detective Chief Inspector Will Reynolds, kuri ubu ngo kiri mu iperereza ngo kimenye uko uyu musore yishwe.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *