Nyuma y’uko mu minsi mikeya ishize havutse umutwe wa FPB (Forces Populaires du Burundi) bivugwa ko ari umutwe wa FOREBU wahinduye izina n’ubuyobozi, ibiro bikuru bya FOREBU biyobowe na Gen. Godefroid Niyombare, uravuga ko watunguwe no kumva ivuka ry’uyu mutwe mushya wavuye muri FOREBU ugira byinshi utangaza mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri ushize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibiro bikuru bya gisirikare bya FOREBU bikaba bivuga ko byamenye aya makuru y’ivuka rya FPB kandi hari icyo bivuze, aho ibi biro bivuga ko bishimishwa n’uko byabashije kurwanya abashatse gusenya uyu mutwe kuva muri Gicurasi 2017.
Ibi biro kandi biravuga ko Umutwe wa FOREBU utigeze ugira igitekerezo cyo guhindura izina kandi ukaba utanatekereza kubikora kuko Ibiro bikuru bya gisirikare bya FOREBU ari byo bibikora ku rwego rwa politiki hagendewe ku masezerano ya Arusha yo guhagarika intambara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku musozo w’iri tangazo, ibiro bikuru bya gisirikare bya FOREBU byifurije ihirwe uyu mutwe mushyashya wa FPB, biwusaba gutunganya inzego z’ubutegetsi zawo neza, ariko ukirinda kuzana inzangano zitari ngombwa hagati yawo na FOREBU.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./ Bwiza.com


