U Rwanda na Uganda ntibikozwa kwakira impunzi zirukanwe muri Israel ku ngufu zitabishaka

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru muri Israel ruravuga ko gufunga mu gihe kitazwi abasaba ubuhungiro muri iki gihugu bidashobora gukoreshwa mu rwego rwo guhatira aba gusubira aho bavuye cyangwa bakimurirwa mu bindi bihugu nk’u Rwanda na Uganda, ibihugu bitemera kuba byakwakira abantu boherejwe ku ngufu bitari mu bushake bwabo.

Abayobozi ba Israel bakaba bari gukora ibishoboka ngo iki cyemezo cy’urukiko gisubirwemo. Ni muri urwo rwego, minisitiri w’umutekano wa Israel, Arye Dery, kuri iki Cyumweru azasobanura ivugurura ry’itegeko ku bwenegihugu bwa Israel mu kiganiro mpaka ku kijyanye n’amategeko kuri iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Itegeko rivuguruye rikazaba rivuga ko kwanga kuva muri Israel bizafatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Haaretz cyo muri iki gihugu. Iri tegeko rikaba rivuga ko umuntu wese uzanga kuva muri Israel azafungwa mu gihe kitazwi kubera kwanga gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu ngo bashakirwe ahandi bajya.

2422285421
Hamwe mu hafungiwe abantu banze gusubira inyuma

Urukiko Rukuru rwa Israel kuri uyu wa kabiri ushize, rwavuze ko abasaba ubuhungiro muri iki gihugu banze kujya mu Rwanda cyangwa muri Uganda, badakwiye gufatwa nk’abanze gufatanya n’ubuyobozi ku kwimurirwa ahandi. Urukiko rukaba rwarafashe iki cyemezo bitewe n’uko izi mpunzi ziganjemo izituruka muri Afurika zirimo kwanga kwimurirwa mu Rwanda cyangwa muri Uganda.

Umwanzuro w’urukiko wanditswe na perezida warwo, Miriam Naor, ukaba uvuga ko izi mpunzi ziramutse zemeye kujya muri ibyo bihugu kubera gutinya gufungwa igihe kirekire muri Israel kutaba ari ukwemera kwa nyako, kubw’izo mpamvu uku gufunga kukaba kudashobora gukoreshwa mu kwirukana aba bantu boherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ni mu gihe bivugwa ko umuntu wanze kuva muri Israel ku bushake, usanga afungwa byibuze amezi 2.

DDu2hClW0AERYR5
Bamwe mu mpunzi bamagana kwirukana bafite ibyapa bigaragaza abirukanwe bikabaviramo kwicwa

Nk’uko Naor akomeza avuga, ngo minisitiri w’umutekano wa Israel afite ubushobozi bwo gusubiza abanyamahanga mu bihugu byabo cyangwa kubimurira mu bindi bihugu bitari mu bushake bwabo, ariko ngo amasezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda na Uganda ntabwo abyemera.

Umwe mu bagize guverinoma ya Israel utatangajwe amazina, ngo akaba aherutse kubwira Haaretz ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda byanze kwakira umuntu wese wakoherezwa muri ibi bihugu yoherejwe ku ngufu bidaturutse ku bushake bwe .
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./ Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *