Perezida Kagame arasaba abagize Guverinoma nshya gukora bakagaragaza impinduka mu nzego zose

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagize Guverinoma barahiye gukora ibishoboka bakagaragaza impinduka mu nzego zitandukanye, biciye mu gukora cyane.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2017, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize guverinoma nshya, yashyizeho ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutorerwa manda nshya y’imyaka 7.

Yavuze ko nk’abantu hari ubwo habaho intege nke bigatuma inshingano zitubahirizwa uko bikwiye.

Agaragaza ko u Rwanda rufite ibibazo bimwe bidasa n’iby’abandi, bikeneye imbaraga nyinshi ngo bikemurwe. Ibyo biterwa nuko ari igihugu kidakora ku nyanja.

Ati “ Kugira ngo dukemure ibibazo by’umwihariko dufite, tugomba gukora mu buryo budasanzwe. Nitutagira imyumvire yo gukora ibidasanzwe, gukemura ibibazo by’umwihariko dufite bizaduhenda…. Turasabwa kubaka ubushobozi n’imikorere itwibutsako dufite ibibazo by’umwihariko. Iyo utangiye kujenjeka, ukumva ko wagezeyo uba wongera ikiguzi cy’ingufu bidutwara kugera aho twifuza.”

Uko Abanyarwanda bakora kandi ngo bigomba kujyana no gukemura ibibazo bahura nabyo byihariye mu budasa bw’Abanyarwanda.

Yakomeje ahanura abo bayobozi gukora uko bikwiye, bakora nk’ikipe imwe.

“Iyo udakoze uko bikwiye, uko bisabwa, biraduhenda bikatuviramo kutuzuza inshingano dufitiye Abanyarwanda. Iyo abaminisitiri bakorera muri Minisiteri imwe batavugana, ubwo iyo mikorere yatugeza hehe? Nta na hamwe duhurira ngo ntituvuge imikoranire, ubufatanye n’ibindi. Ariko usanga hari aho bikigaragara. Ndifuzako ibintu bihinduka. Ntawe dusaba gukora ibidashoboka, tubasaba ibyo dushoboye ndetse dufitiye n’ubushobozi.”
36128698753 22710030fc k

Yakomoje ku bayobozi muri za minisiteri usanga badakorera hamwe nk’ikipe abasaba kubikemura, kuko nta musaruro bageraho badakorera hamwe. Abatubahiriza ibyo basabwa muri urwo rwego ngo bagiye kujya bavugirwa mu ruhame , bahanengerwe.

Ati” Ugasanga bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, birumvikana, ba Baminisitiri batavugana.Ubwo Abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, cyangwa yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?[…]Mbivugiye aha mu ruhame kuko ntabwo tutabivuga. Twabivugiye mu mwiherero, imyiherero muzi ibaye uko ingana. Nta nama ya leta turangiza ibyo tutabivuze. Nta ruhame nk’uru bitavugwamo, nagira ngo mbisubiremo n’uyu munsi.”

Akomeza avuga ko ibyo bikwiye guhinduka, ati “Kuvugana no gukorana na mugenzi wawe ntabwo bisaba indi nkunga ivuye ahandi. Tubyifitemo. Ndifuzako ibintu bihinduka mu nzego zose. Ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubutabera n’ahandi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aha yasabye Minisiteri y’Ubuzima kubanza igashaka umuti, ikawushakira Abanyarwanda ariko nayo ikiheraho. Izo mpinduka kandi ngo ni ngombwa Ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi , ndetse no mu bikorwaremezo aho usanga ngo imihanda igirwa mito ugereranyije nuko yagombaga kubakwa.Yahise akomoza kuri Minisiteri y’Uburezi, guhindura ibijyanye n’uburezi, kuko icyo basabwa ari impinduka gusa.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima muzabanza kudufasha mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini,.Ndifuza impinduka, byananirana…..Ubuhinzi n’Ubworozi, ndifuza ko bihinduka..”

Umukuru w’Igihugu yaburiye abashaka kwiba ibya rubanda, anasaba na Minisiteri y’ Ubutabera kujya ibakurikirana uko bikwiye.

Ati “Niyo waba warashatse kuba Perezida ntibigukundire ntabwo biguha uburenganzira bwo kwangiza iby’abaturage ngo unabyigambe. Ntabwo tugomba kureka ngo umuco wo kwikorera ibyo dushatse, kunyereza no kwangiza iby’abaturage utubemo. Twubake umuco wacu, imikorere n’imikoranire twumvako uko imyaka ihita, ariko dusabwa byinshi kandi tunafite aho duhera.”

Abayobozi kandi ngo bagomba gukurikiranira hafi imikorere y’abo bashinzwe, bakirinda kubashimagiza.

“Umuyobozi ushimwa na buri wese ngo ni mwiza burya hari ibyo aba atuzuza, hari abo areka bakikorera ibyo bashatse. Umuyobozi mwiza arakurikirana, akagira ibyo ashima, akagira ibyo anenga, ikitari cyo akakivuga kigakosorwa . ….Dukomeze kubaka ubushobozi, dushake inzira, ni biba ngombwa tunyure ‘iy’ishyamba’, ahakomeye, tugere aho tujya.”

Perezida Kagame yashimye byinshi byiza u Rwanda rumaze kugeraho, ariko ngo bigomba gukomeza kwiyongeraho kuzuzanya, gushyira hamwe imbaraga, kuko ari byo bizafasha kugera kuri byinshi byifuzwa.

Asoza abibutsa kubaka igihugu, bakagiteza imbere, byose bica mu nzira yo gukorera Abanyarwanda ibyo babifuzaho.
36798638901 1d416ba7e3 z

amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *