Umugabo witwa Ndagiwenimana Francois yafatiwe mu rugo kwa Katabogama Ibrahim, yitwaje lisansi agiye gutwika umuryango nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.
Ahagana saa yine z’ijoro zo ku wa 1 Nzeri 2017, nibwo Ndagiwenimana yafatiwe muri urwo rugo ruri mu mudugudu wa Akinyana, akagari ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo, afite lisansi ashaka kuhatwika.
Baganira na bwiza.com, bamwe mu bazi intandaro y’ayo makimbirane batangaje ko yatangiriye mu kabari kari hafi aho mu mudugudu w’Itaba, uwitwa Ndagiwenimana Francois ataka ko bamutwaye telefoni ye hamwe n’amafaranga ibihumbi 18, mu bo basangiraga hakaba harimo na Katabogama.
Uyu Ndagiwenimana ngo yahise atangariza Katabogama, ati ”Niba utangaruriye telefoni n’amafaranga byanjye bitarenze uyu munsi abana bawe n’umugore wawe ndabatwika”.
Umuyobozi w’irondo mu mudugudu wa Akinyana, Maniraguha Valens avuga ko
Ndagiwenima ngo yikojeje hirya gato abo bari kumwe ntibamenya aho agiye, ngo yaranyonyombye no mu rugo kwa Katabogama yitwaje lisansi yari mu gacupa kashizemo amazi, acunga umugore agiye mu gikoni maze ayicucagiza mu nzu agiye gukongeza wa mugore aba yamurabutswe yumva n’umunuko wayo aratabaza, abantu batari bake barahurura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amaze gufatwa n’abanyerondo, Ndagiwenimana aganira na Bwiza.com, yatangaje icyari kimuteye gukora ibyo.
Ati “Uyu mugabo yanyibiye telefoni n’amafaranga kandi ibyo avuga byose ni ukumbeshyera,umugabo natanga ni Karimunda [ amazina ye yahinduwe] wabonye akora hasi atora telefoni yanjye ahita ayizimya, nyimwatse aranga aransembera ko atari we wayibye, kandi hari n’ababyemezaga bamubonye ayizimya”.
Urugomo rwa Ndagiwenimana si urw’ubu:
Umuyobozi w’umudugudu wa Akinyana wari hafi aho ubwo izo ntureka zose zabaga, yahamije ko ibivugwa kuri Ndagiwenimana ari ukuri gusesuye ndetse ko urugomo rwe atari urw’ubu.
Ati “Uyu mugabo ushinjwa gushaka gutwikira mugenzi we si ubwa mbere yaba akoze urugomo, kuko no mu minsi ishize yafunguwe azira kuba hari umuntu yari yarateye icyuma”.
Ndagiwenimana akabihakana avuga ko atamuteye icyuma ahubwo ko yamukubise icupa bari mu kabari.
Ati “Twari mu kabari mutera icupa ,nta cyuma namuteye ,kandi ibyo nabikoze kera imyaka umunani irashize”.
Nyuma yo gufata uyu mugabo Ndagiwenimana, abanyerondo bamushyikirije Polisi, Sitation ya Rwezamenyo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David Marshall / Bwiza.com


