Abantu bitwaje ibirwanisho bivugwa ko ari inyeshyamba z’Abanyamulenge, mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu muri iki cyumweru dusoza, bagabye igitero mu giturage cya Ishenge, mu misozi y’ahitwa Bijombo, muri Teritwari ya Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo, batwika inzu zigera muri 60 z’abaturage.
Nyuma y’’ibyo bintu, abaturage benshi bahiye ubwoba n’abaturanyi bata ibiturage byabo bahungira ahitwa Tchanzovu na Maheta.
Ibiturage abantu bahise bahunga bikaba ari: Ishenge, Mashuli, Komine, Kanyanga, Murambi, Kiruhura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi biturage bikaba bituwe ahanini n’abaturage bo mu bwoko bw’Abafuliiru n’Abanyindu. Amakuru akaba avuga ko mu gitondo cyo kuwa Gatanu amazu yatwitswe yari akirimo kugurumana.
Byose ngo byatangiye ari saa yine z’ijoro, aho ngo abitwaje ibirwanisho batunguye abaturage baryamye bagatwika igiturage nk’uko abaturage babyemeza.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko nyuma yo kubimenya, abandi baturage bo mu biturage bituwe n’Abafuliiru n’Abanyindu bituranye n’igiturage cya Ishenge batangiye kubimenyesha bagenzi babo hirya no hino.
Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko abo bitwaje ibirwanisho basubijwe inyuma mu gitondo cyo kuwa gatanu bakerekeza mu giturage cya Kagogo, aho ngo bari baturutse.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


