Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu ushize abanyamakuru bane batangarije ko bahohotewe na bamwe mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu ubwo bashakaga kugera ku rugo rw’umuryango wa Rwigara mu Kiyovu bashaka amakuru, igipolisi cy’u Rwanda cyagize icyo kibitangazaho cyemeza ko ubusanzwe aho hantu hacungwa n’abashinzwe kurinda perezida kuko hegereye Ingoro ye, ariko ko nta hohoterwa ryabaye ahubwo habayeho kutumvikana hagati y’abanyamakuru n’abasirikare.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi, ACP Theos Badege, ngo abo basirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bagize amakenga y’urujya n’uruza rw’abantu, barabegera barivuga bivamo guterana amagambo. Ati: “ Ibi byagaragaye neza ko ari ikibazo cyo kwibeshya ku mwirondoro no kumva nabi. Ntihari hakwiye kuba kutumva neza haba ku ruhande rw’abasirikare no ku banyamakuru bari mu kazi kabo kemewe n’amategeko .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kubangamirwa mu kazi kabo, abanyamakuru babigejeje kuri polisi ari nayo iri gutanga ibisobanuro. Ikavuga ko hatari hakwiye kubaho gutangaza ko abanyamakuru bahohotewe kuko ngo Igipolisi cy’u Rwanda kizi uburenganzira bw’itangazamakuru mu gushaka amakuru ari nako ryubahiriza amategeko. Kuri iki rero, ngo nta tegeko ryarenzweho.
Ku bikomeje kuvugwa mu itangazamakuru ku muryango wa Rwigara, ACP Badege yongeye kwemeza ko nta n’umwe ufunze.
Yagize ati: “ Nta n’umwe muri bo uri muri kasho kandi Igipolisi cy’u Rwanda kizi ko bari kuvugana kandi basurwa buri gihe mu rugo rwabo n’umunyamategeko wabo. Banitaba kuri polisi iyo bahamagawe mu gihe iperereza rikomeje. Basabye gusubika gukomeza kubazwa mu rwego rwo kugirango babanze bagishe inama abanyamategeko kandi ibi byaremewe .”
Kuva mu gitondo cyo kuwa Gatatu, itariki 27 Kanama nibwo amakuru yatangiye gucicikana hirya nohino avuga ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi kuwa kabiri, hakaba hatazwi ahantu baherereye.
Igipolisi cy’u Rwanda kikaba cyarahise kinyomoza kivuga ko nta muntu watawe muri yombi ahubwo habayeho guhata ibibazo abantu bo muri uyu muryango kubera ibyaha 2 bakurikiranyweho. Icya mbere cyo gukoresha impapuro mpimbano gishinjwa Diane Rwigara, mu gihe icyo kunyereza imisoro kireba umuryango.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


