Muri uganda, hakomeje kuvugwa ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato mu duce dutandukanye tw’igihugu, ubu bwicanyi bukaba bukorerwa abantu runaka ndetse akenshi bakicishwa imbunda cyangwa ibyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni muri urwo rwego mu minsi yashize, abantu 3 bafite inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa bishwe n’abantu batahise bamenyekana, ubu mu minsi micye na none hakaba hariho iyicwa ry’abagore batandukanye ku buryo mu mpera z’icyumweru cyashize hari hamaze gupfa umugore wa 8 arashwe, inzego z’umutekano za Uganda zikavuga ko zitazi abica aba bantu aho baba baturutse cyangwa icyo baba bapfa.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, undi mugore w’umushinwa yishwe arashwe n’abitwaje intwaro ndetse banamutwarira amafaranga yari afite.
Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore Yondi Yang wari umuyobozi wa Nile Steel and Plastics Ltd, yatewe n’abitwaje intwaro mu masaha ya nimugoroba bakaza biyoberanyije nk’abaje kugura amafati ariko nyuma bagakuramo imbunda bakamurasa barangiza bagatwara amafaranga.
Aba bagabo 2 ngo binjiye mu iduka basize moto hanze, ubwo bahitaga basanga uyu mugore mu biro bye bakavugana ariko bakagira ibyo batumvikana bagahita bakurambo imbunda nto bakamurasa mu gatuza akaza gupfa agejejwe kwa muganga.
Usibye uyu mugore w’umushinwa uje akurikiranye na bagenzi be 3 na bo baherutse kwicirwa muri uganda, muri kiriya gihugu hakomeje kurangwa ubwicanyi bwa hato na hato bwibasira abantu batandukanye ndetse barimo n’abo mu nzego z’umutekano ubwa zo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo umuvugizi w’igipolisi cya uganda AIGP Andre Kawesi yishwe arasanywe n’abo bari kumwe mu modoka mu gace yari atuyemo, nyuma ubwicanyi bugakomeza no ku bandi bapolisi n’abasirikare usanga barasanye cyangwa birashe, ubwicanyi bushingiye ku moko, abapfa ubutaka n’ibindi.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


