Nubwo hashize iminsi igera kuri 29 Ikiyaga cya Kivu gifunzwe hagamijwe kugirango amafi n’isambaza byongere korokoka n’umusaruro wabyo wiyongere ku masoko, kuri ubu ku masoko yo mu Karere ka Rubavu haragaragara isambaza, aho abacuruzi bazo bemeza ko bazikura mu gihugu cya Kongo, ariko abakuriye amakoperative y’abarobyi mu karere bo bakemeza ko izo zicuruzwa atari iziva Kongo gusa ko ahubwo hari iziba zaranguwe no kuri ba rushimusi bitwikira ijoro bakaroba mu Kiyaga cya Kivu mu gihe nk’iki bitemewe, ikibazo bavuga ko kibahangayikishije cyane bagasaba inzego z’ubuyobozi bw’igihugu kubafasha kugica burundu.
Ikiyaga cya Kivu gifunze mu gihe cy’amezi abiri guhera italiki 02.08.2017 kugeza taliki ya 2.10.2017 iki akaba ari igikorwa ngarukamwaka. Kuba iki kivu gifunze kandi isambaza zigakomeza kuboneka ku masoko yaho zisanzwe zicururizwa mu Karere ka Rubavu, abazicuruza bo bavuga ko bazikura mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo nta handi. Mukase Irene umucuruzi w’isambaza twasanze mu isoko rya Gisenyi yagize ati: “Izi sambaza tuzirangurira Kongo”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rw’ ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rubavu, bo ntibemeranya n’aba bacuruzi ko izo bacuruza ziva muri Kongo gusa, ngo ahubwo bazigura rwihishwa na ba rushimusi bahengera ijoro bakaroba mu buryo butemewe n’amategeko, ngo ahanini bakaba baturuka mu Karere ka Rutsiro nk’uko byemezwa na Gakuru Jean Baptiste uyobora iri huriro, ndetse akanagaruka ku mayeri abacuruzi bakoresha.
Ati: “Amayeri bakoresha nuko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu baturiye inkengero z’ikiyaga bahabwa udufaranga na bamwe mu barobyi bakabakingira ikibaba, nta sambaza cyangwa amafi aturuka Kongo kuko ari twebwe ahubwo tugemurira Kongo akomeza avuga ko abafashwe bashyikirizwa inzego za polisi bagahanwa”
Ku ruhande rw’aba bo mu makoperative, basanga ibi bihano bidahagije, bagasaba ko ikibazo cya ba rushimusi cyafatirwa izindi ngamba zikaze zirimo no gushyiraho amategeko yajya atuma ufashwe aburanishwa agahanwa biremereye nk’umunyabyaha wese. Gusa, aba barobyi bo mu makoperative bashimira ubufatanye bagaragarizwa n’inzego z’umutekano zikorera mu Kiyaga cya Kivu mu kurwanya abo ba rushimusi. Banafite n’icyizere ko nubwo hari abo ba rushimusi, aya mezi abiri nashira I Kivu kigafungurwa, umusaruro uzaba wariyongereye uko byagenda kose. Kuri ubu ikiro cy’isambaza kiragura 3,000 Frw mu gihe iyo i Kivu gifunguye ikiro kiba kigura hagati y’1800 na 2,000 Frw.
Amakuru dukesha abashinzwe ubworozi mu Karere ka Rubavu avuga ko gukura isambaza mu kindi gihugu zikaza gucururizwa mu Rwanda bisaba kuba abakora ako kazi kuba bafite uburenganzira butangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore


