Mugabe niwe wenyine ushobora gufata icyemezo cy’igihe azavira ku butegetsi — Grace Mugabe

Sangiza iyi nkuru

Grace Mugabe, aratangaza ko perezida Mugabe ari we ubwe ku giti cye uzatangaza ko avuye ku butegetsi igihe nikigera. Ibi akaba yabitangarije mu bikorwa bibanziriza kwiyamamaza mu gihe Zimbabwe yitegura amatora mu mwaka utaha, aho ishyaka ZANU-PF ryongeye gutora Mugabe ngo azarihagararire.

“Niba Imana igishaka Mugabe ku butegetsi, azagumana natwe, Imana irashaka Mugabe ngo atuyobore kandi igihe nikigera ngo Mugabe afate icyemezo ko umubiri we utamwemerera gukomeza, azabyivugira ubwe.” Azavuga, mushake umusimbura ndashaka kuruhuka”, ibi Grace Mugabe akaba yarabibwiraga abarwanashyaka ba ZANU PF bari bateraniye ahitwa Gweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikibazo cy’umuntu uzasimbura perezida Robert Mugabe ku butegetsi gikomeje kuvugwaho cyane mu gihe ngo bigaragara ko umugore we, Grace Mugabe ashaka intebe y’umugabo we nk’uko visi perezida Emmerson Mnangagwa nawe ayifuza.

Ibyo Grace Mugabe yatangaje nibyo bya mbere kuva yarokoka ibirego byo guhohotera umukobwa w’umunyamideri wo muri Afurika y’Epfo amuziza abahungu be. Uyu akaba yarabashije gusohoka muri iki gihugu kubera ubudahangwarwa bw’abadipolomate yari afite.

Ibi ariko ku rundi ruhande ngo bisa nko kwivuguruza nk’uko ikinyamakuru Africanews dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga, kuko ngo mu kwezi kwa Nyakanga, uyu Grace Mugabe yari yatangaje ko umugabo we akwiye gushaka umusimbura.

Icyo gihe yavuze ko ari ngombwa kuri Mugabe ko ashaka umusimbura uzarangiza amacakubiri yashinze imizi mu buyobozi bw’ishyaka ZANU-PF.

Perezida Robert Mugabe ayoboye Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980 ibuhawe n’u Bwongereza. Kuva icyo gihe iki gihugu cyagiye kigira amatora buri gihe muri Werurwe usibye mu 2000 no mu 2013, aho muri iyi myaka amatora yagiye atinzwa no kuvugurura itegeko nshinga.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *