-Yubakiye nyina w’umukobwa inzu igezweho
-Yagurishije Pharmacie, inzu n’amatungo iwabo Masaka muri Uganda
-Yari amaze gutanga inka 22
-Ihungabana ryamuteye gutorongera bimuviramo gutakaza akazi
Umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda wakoraga mu bitaro bya Gahini, ubu arabarizwa muri CARAES Ndera kubera ihungabana, yatewe n’umukobwa bakorana wamubenze, nyuma yo kuzuriza nyina inzu igezweho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturanyi ba nyina w’uyu mukobwa, bavuga ko yahoze ari rukarakara, nyuma iza komekwaho amatafari ahiye, barayongera bakora no mu nzu imbere. Agira ati, “n’intebe nshya zaraje, kandi uwo mukobwa umushahara we ntiwabikora”.
Umuganga ukorana nabo bombi nawe agira ati, “ Uwo mukobwa murusha umushahara kandi iyo nzu ntayo mfite ».
Amakuru Bwiza.com ikesha bamwe mu baziranye n’izo nshuti, bavuga ko uyu muhungu witwa Byaruhanga yakunze uwo mukobwa bakorana witwa Kamukama, amusaba ko bazabana. Nyamukobwa yasabye umuhungu kubanza akubakira nyina inzu.
Ikindi ngo imiryango yombi yari imaze kumenyana, kuko abana bayigezemo biyerekana nk’abitegura kurushinga. Nyamara ngo inzu yamaze kuzura, umuhungu abajije umukobwa umunsi w’ubukwe, amusubiza ko nta gahunda bafitanye.
Umuhungu yatangiye guta umutwe, aratorongera, akurira ibiti n’amataje, akambara incabari
Nyuma y’iyo nkuru mbi, nyamuhungu yahise abura, ntiyjya iwabo ibugande, ntiyagaruka ku kazi, na nyirinzu akodesha aza kubaza ku kazi impamvu yagiye atamusigiye imfunguzo.
Yaragiye amara amezi atatu ahantu hatazwi, arara aho bwije, ariko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zisaba uwo mukobwa kumuhamagara, nibwo yabonetse.
Mu myenda itameshe kandi y’incabari, abamubazaga aho yabaga yababwiraga ko Kamukama yamwanze, none akaba atagikunze ubuzima bwe. Abamubonaga bati, “Yirirwaga mu giti, ubundi akuri iriya taje agahagarara hejuru kuri Garde fou(akazitiro kabuza abantu guhanuka).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kamukama kandi yahakaniye ubuyobozi ko inzu ya nyina yaba yarubatswe n’uwo muhungu. Byaruhanga amaze kuboneka yabanye na bagenzi be mu macumbi y’ibitaro, ariko atajya ku kazi kuko amezi atatu yageze umwanya we ugashyirwa ku isoko. Mu gusigara mu rugo, ngo yagerageje kwiyahurira muri bwogero, baratabaza baramutesha.
Uwo munsi ngo n’umukuru w’umudugudu witwa Abudala yarahageze. Nyuma nyina w’umuhungu n’abavandimwe be babiri baje mu Rwanda kureba umwana wabo no kumubaza aho ubukwe bugeze.
Umuganga umwe agira ati, “nyina yumvise ibyo yakubiswe n’inkuba, yiriwe aririra hano mu bitaro, polisi n’abayobozi baraza”.
Bikomeye nibwo ubuyobozi bw’ibitaro bya Gahini byafashe umwanzuro wo kumwohereza muri CARAES Ndera ngo abe ariho avurirwa. Yajyanwe kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017 ku gicamunsi, aherekezwa n’abavandimwe be n’abayobozi b’ibitaro yari abereye umukozi.
Anongeraho umukobwa yitabye mu buyobozi incuro zirenga ebyiri, ariko akabahakanira ko yigeze akundana n’uwo muhungu, ko nta n’amafaranga ye yakoresheshe yubakira nyina.
Yamutanzeho ibya mirenge
Nyina w’umuhungu, mushiki we na mukuru bavuye iwabo masaka baza mu Rwanda. Bavuga ko umwana wabo yari afite ivuriro muri Uganda ararigurisha, agurisha inzu ngo yari igeze kuri Lento(hejuru y’amadirishya), n’inka nyinshi.
Ikindi ngo yatanze inka 8 zo gufata irembo, atanga n’izindi 14 zo gusabisha, hari hasigaye gutanga inkwano ubukwe bugataha.
Amakuru aturuka mu bitaro bya CARAES Ndera avuga ko ababigana bagenda biyongera kubera ibibazo biri mu miryango, nk’amakimbirane y’abashakanye n’ubuhemu nk’ubu hagati y’urubyiruko rwifuza kubaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku watanu ushize, ubwo hatangwaga impamyabushozi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, nabwo humvikanye inkuru y’umukobwa wataye umutwe nyuma y’uko umusore bakundanaga yerekanye undi bazabana, mu birori byo kwakira iyo mpamyabushobozi. Umuhanzi Masabo ati, “ Ndahanga sindema, ariko ba Serafina babaho. Yararangije sinatumirwa, inkuru yangezeho ivuga ko yarongowe ”.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


