Guverinoma y’u Rwanda yishimiye icyemezo cy’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwanga kwakira ubujurire bw’Umunyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi wakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kubeshya ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu akaba azohererezwa u Rwanda nasoza igihano yahaweazira kubeshya ngo ahabwe ubwenegihugu.
Ubujurire bwa Munyenyezi bwatewe utwatsi mu cyumweru gishize nyuma y’umucamanza mu rukiko rwo muri New Hampshire asanze adakwiriye kwemererwa kujurira.
Mu 2013 nibwo Beatrice Munyenyezi yakatiwe azira kubeshya ubuyobozi muri Amerika ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha, akaba yarifuzaga guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu yari yemerewe. Kuri ubu afungiye muri gereza yo muri Alabama ndetse nyuma yo kurangiza igifungo akaba azohererezwa u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byemezwa n’abayobozi b’u Rwanda, ngo Munyenyezi arashakishwa akurikiranweho kugira uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu Karere ka Huye.
Munyenyezi kandi ni umugore wa Arsene Ntahobali wakatiwe igifungo cya burundu kimwe na nyina, Pauline Nyiramasuhuko, n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), bazira kugira uruhare muri jenoside.
Mu iburanisha ryabanje, abashinjacyaha bavuze ko Munyenyezi nubwo nta muntu yishe ku giti cye, ashinjwa uruhare mu bwicanyi kubera ko yagize uruhare mu gutanga Abatutsi biciwe kuri za bariyeri yari hanze ya hotel y’umuryango we muri Butare.
Afatwa kandi nk’umuntu wari ukomeye mu ishyaka ryari ku butegetsi, MRND, ari naryo ryatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Abatangabuhamya benshi bakaba bemeza ko bamubonaga mu myambaro y’iryo shyaka.
Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, umuyobozi wayo, Dr Jean Damascene Bizimana, ngo icyemezo cyo kwanga ubujurire bwa Munyenyezi ni ikigaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zumva icyaha cya jenoside nk’icyaha gihanwa ku rwego mpuzamahanga na buri gihugu nk’uko biri mu masezerano Mpuzamahanga yo mu 1948.
Dr Bizimana akomeza avuga ko bizeye ko intambwe izakurikiraho ari ukumwohereza mu Rwanda nk’uko byakozwe ku bandi bakekwagaho uruhare muri jenoside bari muri iki gihugu.
Abo Amerika imaze kohereza akaba ari; Prof. Leopold Munyakazi, JMV Mudahinyuka alias Zuzu woherejwe mu 2011, Enos Kagaba na Marie Claire Mukeshimana bakoreye jenoside muri Kibuye na Butare.
Nyuma ya jenoside, Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abeshya urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhare rwe muri jenoside abasha guhabwa ubwenegihugu.
Nyuma y’uko iki gihugu kimenyeye ko ashakishwa n’ubutabera, cyanasanze yarahawe ubwenegihugu hagendewe ku binyoma, gihita kibumwambura.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


