Hafi 95% ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya gukomereza amasomo yabo mu mahanga bahabwa buruse n’igihugu cyabo kandi hafi ya buri wese agarukana amanota ashimishije nk’uko byemezwa na Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Buhinde. Ibi Rwamucyo akaba yabitangaje nyuma y’impanuka y’imodoka iherutse kugirwamo uruhare n’Abanyafurika ahitwa Hesaraghatta, asobanura ko usibye ibyaha bashinjwa birimo no kurenza igihe baba bagomba kumara mu Buhinde, bakora n’ikiba cyabajyanye.
Yasobanuye ko Abanyarwanda bazarenga ku mategeko yo mu gihugu barimo batazihanganirwa. Yavuze ko bafitanye imikoranire myiza na za kaminuza n’andi mashuri makuru bigamo, mu gihe havuka ikibazo bakaba baba biteguye guhita bagira icyo bakora. Ibi kandi ambasaderi Rwamucyo akaba yabitangarije mu imurikabikorwa ryaberaga ku muhanda muri Bengaluru rigamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

U Rwanda ruzwi nk’igihugu cy’imisozi 1000, rukaba rwenda gushorwamo imari n’abashoramari bo mu Buhinde mu nzego zitandukanye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka amazu, amacumbi, za hotel n’ahandi.
Mu rwego rwo korohereza ba mukerarugendo, by’umwihariko abakomoka mu Buhinde, Ambasaderi Rwamucyo avuga ko hashyizweho uburyo bwo koroherezwa kubona visa, aho ngo Umuhinde ushatse visa ashobora kuyibona mu gihe kitarengeje amasaha 6, abantu baba baje mu itsinda bakaba babona visa ku madorali 100 yonyine.
Usibye ibi nk’uko iyi nkuru dukesha newindianexpress.com ikomeza ivuga, Abahinde bizezwa ko mu Rwanda bazakomeza kuvugana n’ababo babikesha connection ya internet guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukwirakwiza ahantu hashoboka by’umwihariko muri za bus zitwara abagenzi hakoreshejwe uburyo bwa wi-fi.

Linda Mutesi, ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo rw’u Rwanda, yijeje umutekanao usesuye mu Rwanda, aho avuga ko u Rwanda nta gitero icyo ari cyo cyose rwikanga, ndetse ngo abagore bakaba batembera mu mihanda kugeza saa munani z’ijoro nta bwoba bafite. Aha akaba asa nk’uwashatse guhumuriza Abahindekazi dore ko n’iwabo ari hamwe abagore bakorerwa ihohoterwa ritandukanye ririmo no gufatwa ku ngufu gukabije ugereranyije no mu bindi bihugu.
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mohan Suresh, nawe ashima u Rwanda byinshi birimo isuku, akabwira ikigo cya Karnataka gishaka gushora imari mu nzego twavuze ko nta mpungenge zo gukorera mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


