Tuyishime Alphonsine w’imyaka 25, wo mu karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, harakekwa ko yaba yiyahuye.
Â
Ibi byabereye mu murenge wa Gishyita, Akagari ka Kigarama,Umudugudu wa Kabwenge, kuri uyu wa Mbere tariki28 Ukwakira 2024, mu masaha ashyira Saa tanu z’amanywa.
Â
Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu mudamu wari warashakanye na Turihokubwayo Jean de Dieu w’imyaka 33 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho amusigiye umwana umwe w’imyana 4.
Â
Songa Rwandekwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita yahamirije BWIZA aya makuru.
Â
Ati :“Amakuru twayamenye tujyayo turi kumwe n’inzego zitandukanye, tumusanga mu mugozi yapfuye, gusa nta kibazo kidasanzwe cy’amakimbirane yari afitanye n’uwo babanaga.”
Â
Songa, yaboneyeho gusaba abaturage kutihererana ibibazo, ngo bagere ubwo biyambura ubuzima, ahubwo ko ababifite bakwegera abaturage n’abayobozi bakagisha inama.
Â
Umurambo wa nyakwigendera, ubwo twakoraga iyi nkuru wari ugiye kujyanwa ku bitaro bya Mugonero, ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


