Umugabo wo muri Nigeria yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwica umupasitoro yarangiza akamurya akanamugaburira abashyitsi be. Uyu witwa Roland Peter w’imyaka 47 yatawe muri yombi ari mu gikoni nyuma yo gukora ubwicanyi.
Umukuru w’igipolisi muri River State, Zaki Ahmed, yatangaje ko pasitoro Samuel Okpara yishwe nyuma yo gushimutwa mu byumweru bibiri bishize. Nyuma aza kwicwa acibwa umutwe, maze bamukuramo amara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byabaye ngombwa ko igipolisi kizeza ibihembo uwari gutanga amakuru yari gutuma umwicanyi afatwa, maze nyuma y’amasaha menshi y’iperereza hatabwa muri yombi abantu 25 bashinjwa kuba mu gatsiko k’abantu kazwiho gushimuta abantu no kubica.
Umwe mu bagize aka gatsiko witwa Roland Peter, akaba ari we ushinjwa kurya abantu, aho igipolisi cyemeza ko yakoresheje amara n’umwijima bya pasitoro agakoramo isosi ayigaburira bagenzi be. Uyu Peter akaba yemera ko azi nyakwigendera, ariko agahakana ko yamwishe.

Mu rugo rwa Peter kandi nk’uko ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza kivuga, ngo hanasanzwe imbunda polisi ivuga ko zakoreshwaga n’abagize ako gatsiko k’abagizi ba nabi mu bikorwa byabo by’iterabwoba.
Â
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


