Ruhango: Inzego z'ibanze ziranengwa kujenjekera ubucukuzi bukorwa mu kajagari

Sangiza iyi nkuru

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, inzego z’umutekano ndetse n’abacukuzi b’umucanga, bamwe mu bayobozi banenzwe kujenjekera ubucukuzi bukorwa mu kajagari.

Ni mu nama yahuzaga izi nzego ku wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2017, ku biro by’akarere ka Ruhango, bakanenga bamwe mu bacukura babikora nta byangombwa mu gihe na bo bavuga ko ari ubuyobozi butinda kubaha ibyangombwa.

Iki kibazo ngo kimaze igihe kigaragaye, ubuyobozi bw’akarere bwandikiye inzego zitandukanye, ubuyobozi bw’imirenge itanu igaragaramo ubu bucukuzi, polisi ndetse na Rwanda Revenue Autholity, bubasaba guhagarika iki kibazo cy’abacukuzi batagira ibyangombwa, imirenge ibiri yonyine niyo yahagaritse abo bacukuzi indi itatu ntiyabikora.

Bimenyimana Theoneste, umwe mu bafite ibyangombwa bibemerera gucukura avuga ko bashimira imirenge yashoboye kubahagarika ariko bakanenga indi itaragize icyo ibikoraho, ashimangira ko bateza akajagari mu bucukuzi ndetse ko babahombya byibura miliyoni imwe buri munsi.

Cyamazima Berthe, na we ucukura umucanga avuga ko iki kibazo cyakemuka burundu ari uko bahawe ibihano bikakaye cyane.

Agira ati “Nkuko akarere kari kandikiye imirenge kabasaba kubahagarika, turifuza ko kanakurikirana iyo mirenge yindi itarabikoze ndetse aba bacukuzi nabo bakwiye guhanwa bikakaye, aba bantu ni abajura, ntibasora kandi baracuruza, ariko ubuyobozi bubahagurukiye turizera ko byacika burundu”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku ruhande rw’abacukura badafite ibyangobwa, Iragena Jean Baptiste umwe muri bo, avuga ko bemera amakosa bakoze ndetse bakaba banemera ko bazatanga amande y’ibihano baciwe ariko ngo byatewe nuko basabye ibyangombwa bagatinda kubihabwa bityo bagahitamo gucukura batabifite, icyo ubuyobozi bwita akajagari.

Ati “nkanjye nasabye icyangombwa mu kwezi kwa 6 ariko kugeza ubu sindakibona, gucukura mu kajagari tubiterwa nuko dutinda guhabwa ibyangombwa ariko tugiye tubibona ku gihe ntabwo twakongera gucukura mu kajagari”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko icyi kibazo kigiye guhagurukirwa, anavuga ko kuba umuntu adafite ibyangombwa bitamwemerera gukora ubucukuzi, ari nayo mpamvu ngo ababikoze bose baciwe amande y’ibihumbi 100.

Akomeza avuga ko bagiye no gukemura ikibazo cya serivisi itanga ibyangombwa, ko ifite imikorere mibi.

Ati “tugiye kunoza imitangirwe y’ibyangombwa, hagendewe ku ibyo MINIRENA yababwiye, nibura icyumweru kimwe, umuturage azajya aba yahawe igisubizo cy’icyangombwa yasabye”.

Kugeza ubu imirenge itanu yo mu karere ka Ruhango (Ruhango, Mbuye, Byimana, Ntongwe na Kinazi) ni yo ikorerwamo ubucukuzi bw’umucanga, ari nayo yari yandikiwe isabwa guhagarika abacukura badafite ibyangombwa, muri yo umurenge wa Ntongwe na Kinazi, niyo yabahagaritse naho indi mirenge ntiyabikora.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambajimana Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *