Abagore 168 n’abagabo 2 bibumbiye muri koperative ‘Dushyigikirane’ isanzwe icururiza ibiribwa hafi y’uruganda rwa CIMERWA mu kagari ka Shara, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi barishimira ko nyuma y’imyaka irenga 15 bacururiza munsi y’ibiti bicwa n’imvura n’izuba, buzurijwe isoko ryiza bagiye gukoreramo.
Mukamunana Appoline, umuyobozi w’iyi koperative yabwiye Bwiza.com ko imyaka yose bamaze bacururiza ahadashobotse baha n’abakiliya babo ibitanoze, ubu bishimiye aho barimo gukorera mu gihe bacururizaga mu biti by’amavoka biri hafi ya CIMERWA.
Yagize ati’’ twakomeje kugaragaza akababaro kacu uruganda n’ubuyobozi bw’akarere baratwumva, uruganda rutwubakira iri soko rishimishije, tukaba tutazongera kwicwa n’imvura n’izuba ukundi, ivumbi n’icyondo ntibizongera kutugerera mu biribwa, cyane cyane imboga n’imbuto.
Ibi byose tubukesha umutekano dufite n’imiyoborere myiza ituma hari byinshi bigerwaho impande zose z’igihugu, natwe tukazaricungira umutekano, tukazarisukura kandi twongere amasaha yo gukora kuko ubundi twatangiraga gukora saa cyenda z’amanywa hakaba n’igihe imvura itubujije tugataha tudacuruje ariko ubu tugiye kujya dutangira mu gitondo kugeza nimugorora buri munsi ku buryo amafaranga twabonaga azikuba inshuro nibura 3.’’
Bashima CIMERWA ibubakiye kuko hari igihe uwakeneraga nk’ibiribwa mu masaha ya mbere ya saa cyenda yarindaga kubishakisha mu ngo ariko ngo ntibizongera kubura, bikazatuma ingo zabo zirushaho gutera imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Bekhi Mthembu yavuze ko CIMERWA izakomeza kwita ku mibereho myiza y’abayituriye kuko n’ubundi imaze gufasha amakoperative 10 ayituriye kwiteza imbere, arimo ay’ubuhinzi, ubudozi n’andi, abasaba kugira ibyabo ibikorwa remezo ibaha,bakabifata neza bakabicungira umutekano.
Yagize ati’’nka CIMERWA, kimwe mu byifuzo kandi dushyira mo ingufu cyane ni uko tugomba gukora ku buryo dufasha abaturage b’aho dukorera kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke kandi buhinduke bugana aheza,tukabasaba gufata neza ibyo muhabwa kugira ngo tuzabone uko tubaha n’ibindi bibateza imbere.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harelimana Frédéric yashimiye CIMERWA nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’akarere uburyo ibafasha mu kuzamura imibereho y’abatuye, kandi ko amasoko nk’aya yandi agera kuri 5 agiye kubakwa muri aka karere, aho yubatswe akaba yaratanze umusaruro ukomeye cyane, ari yo mpamvu n’ubu hakomeje kubakwa andi.
Iri soko buzurijwe na CIMERWA ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda 57.000.000 rikaba ririmo ibitara 184, aho igitara kimwe gishobora gukoreraho abantu 2 cyangwa 3, rikagira ubwiherero n’aho kumena imyanda ku buryo ngo rikuye mu bwigunge aba bacuruzi bavuga ko bari bamaze imyaka irenga 15 mu ruzerero.



Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


