Polisi ikorera mu gace ka Kabale muri uganda icumbikiye umusaza w’imyaka 80 y’amavuko imuziza kwivugana umwana we yibyariye w’umuhungu bapfa isambu.
Uyu musaza witwa Charles Katarakwenda akurikiranyweho kwica umuhungu we Andrew Ndyareeba w’imyaka 42 y’amavuko bapfa amakimbirane ashingiye ku isambu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubuzamu ku kigo cy’amashuri cya Ndorwa Secondary School mu mujyi wa Kabale ngo wse yari amaze imyaka 2 amuhaye umunani amukatiye ku butaka nyuma uyu musaza aza kwisubiraho ashaka kongera kubumwaka ari na cyo cyabaye nyirabayazana kuri uru rupfu kuko umuhungu we yanze kubumusubiza bikaza kubaviramo amakimbirane.
Umwe mu baturanyi witwa Moses Tubaho, avuga ko yabyukijwe n’urusaku mu masaha ya nijoro ubwo uyu musaza yarwanaga n’umuhungu we bapfa aya makimbirane ariko bikaba iby’ubusa akahagera umusaza yamaze gutikura icumu umuhungu we yikubise hasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo guterwa icumu na se, Andrew yajyanywe ku bitaro ariko biba iby’ubusa kuko amaraso yari yamushizemo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


