Leta ya Pyongyang, mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, hizihijwe ibirori bihambaye Perezida w’iki gihugu yakoresheje, byo kubyina intsinzi mu rwego rwo gushimira abahanga mu by’ubugenge n’ubundi buvumbuzi mu by’ibitwaro bya kirimbuzi. Amahanga yo akaba arimo kumwigaho, amutegurira imigambi yo kumuhagarika, ategurirwa ibihano bikakaye nk’ibyafatiwe Irak mu myaka yashize.
Ibi kandi bikaba bibaye mu gihe hatarashira icyumweru Koreya ya Ruguru igerageje igisasu karundura cyo mu bwoko bwa hydrogen ,bivugwa ko cyaba gifite ubushobozi n’ubugome buhambaye bwikube 500 ku bisasu bisanzwe bizwi bya kirimbuzi .
Aya makuru yo kubyina intsinzi mu by’ubucuzi bw’ibitwaro karahabutaka ariko akaba aje nyuma y’uko Bwana Antonio Giterres ,umunyamabanga mukuru wa Loni atangarije ko iki kibazo cy’icurwa ry’ibitwaro rya Koreya ya Ruguru ,ari cyo kibazo cyabereye umuzigo utoroshye umuryango w’abibumbye muri uyu mwaka wose!
Ikinyamakuru The Guardian, bwiza.com ikesha iyi nkuru, ivuga ko kandi muri iki cyumweru dushoje ,ubwo Koreya ya Ruguru yizihizaga isabukuru y’imyaka 69 ibayeho, nabwo hari ikindi gisasu yagerageje,ariko nticyagira byinshi kivugwaho ,kuko cyari igisasu yego kiri mu bwoko bwa missile zambukiranya imipaka, [ Intercontinental Ballistic Missiles ] ariko ko kitari gikanganye.
Ku mafoto kandi yashyizwe hanze n’i Biro ntaramakuru bya Korea ya ruguru KCNA ari gucicikana mu itangazamakuru ,hari kugaragaraho Kim Yung Un ari guseka cyane,mu ruhame rw’imbaga yari imukikije ,anafatana amafoto n’abahanga be mu byo gucura intwaro ,amwenyura udutwenge ari twose,abasesenguzi bakavuga ko ibyo byose byabaye ku wa Gatandatu!

Abagaragaye cyane ku mafoto ariko ,hagaragayemo Bwana Ri Hong-sop uyu akaba uhagarariye Ikigo gishinzwe intwaro za kirimbuzi cya Korea ya ruguru , The North Korea’s Nuclear Weapons Institute mu magambo arambuye y’icyongereza, Bwana Hong kandi akaba ari nawe ukuriye itsinda ry’aba injenyeri kabuhariwe mu by’ubucuzi bw’ibi bitwaro karahabutaka bya Korea ya ruguru.
Mu muhango rero wo kwishimira uburyo Korea ya Ruguru iri gutera imbere mu byo gucura intwaro za rutura, Perezida Kim Jong Un yagize ati ”
Ubu ni twe tuyoboye….. ,kandi turi ku ntambwe isoza yo kuba igihugu gikomeye kandi gitunze intwaro zacyo za kirimbuzi”.
Yakomeje agira ati
“Igeragezwa riherutse rya Hydrigen Bomb ni intsinzi yacu ikomeye nk’abaturage ba Koreya ya ruguru ,kandi byashobotse ku kiguzi cy’amaraso yabo, mu gihe bizirikaga umukanda bakirya bakimara mu bihe byari bikomeye cyane”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkuko kandi iki kibazo byavuzwe ko aricyo gikomeje gufatwa nk’iki guteza impaka cyane muri Loni ,Antonio Guterres ,umunyamabanga mukuru wayo yongeye kwibutsa amahanga ko agomba guhaguruka ,akicarira iki kibazo ,anavuga ko kuri we byanashoboka ko izi irimo gukererwa irebera ,kandi ibintu bitameze neza na mba.
Yagize ati :
“Uyu munsi turibuka intambara zikomeye isi yagize kubera gukererwa no kuba ba ntibindeba mu gufata imyanzuro ihamye kubo byarebaga . Ariko ,birazwi ko nyinshi muri izo ntambara ,zagendaga ahanini ziterwa no kwinumira ,abantu bakituriza kandi bikomeye. Twizere ko rero uburemere bw’iki kibazo cy’intwaro za Korea ya ruguru kitaza gutera ingorane isi ikaba yamera nk’itunguwe ,kandi ga ,n’ubu biri gusa n’ibiri gutinda”.
Guterres kandi asaba akomeje Koreya ya Ruguru kwihutira kubahiriza amabwiriza akubiye mu myanzuro ya Loni yayifatiwe,hamwe no guhagarika nta mananiza icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi byayo ,ati
“Twe nk’umuryango w’abibumbye dufite inshingano zo gushimangira ukuvuga rumwe kuri iki kibazo, ku cyo byasaba cyose ,kuko ni nirwo rwego n’uburyo rukumbi rufite ubushobozi bwo guhosha amakimbirane, kandi bigakunda, hatabayeho kurasana ,mu buryo bwisunze dipolomasi”.
Ku wa mbere w’iki cyumweru dusoje, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije umushinga w’umwanzuro wo gufatira ibindi bihano mu bya Peteroli iki gihugu cya Koreya ya ruguru, gusa igihugu cy’u Burusiya kiwitambika hakiri kare ,kandi gitangaza ko ntacyo uzageraho ,kuko ibihano ntacyo bizageza ku mahanga abikangisha Koreya ya Ruguru,cyane ko n’u Bushinwa hamwe n’u Budage byasabye ko hakwiye kubaho imishyikirano nk’iyabaye ku kibazo cya Iran,maze iki kibazo kikava mu nzira .
Iby’uyu mushinga w’imyanzuro wafatirwa Koreay ya ruguru ariko bikimara gukomwa mu nkokora ,Amerika yahise izana undi ushingiye ku kuba Koreya yafatirwa ibihano mu by’ubucuruzi bw’imyenda,ariko u Bushinwa kubera ari nabwo bucuruzayo myinshi busanga byaba ari ugushaka kwibasira ubukungu n’ubucuruzi bwabwo ,nabyo buvuga ko buzabyitambika.
Minisitiri w’Ingabo w’u Buyapani , Itsunori Onodera , yari yasabye Loni ko byari kuba byiza Koreya ya Ruguru ifatiwe ibihano mu by’ubucuruzi bw’imyenda na Peteroli ,ko n’ubwo biri kugenda biguru ntege ariko hari icyo byari gusiga bishegesheho iki gihugu ,cyane ko ibisasu hafi ya byose Korea ya ruguru igerageza ,ibyerekeza ku Buyapani.
Itsunori yagize ati: “ Nitubasha gukomeza kotsaigitutu Korea ya ruguru , hari aho izagera inanirwe gukomeza gucura ibitwaro byayo , izaheraho yemere ibiganiro, mu rwego rwo gukomeza gushinagira ihame ryo gukemura ibibazo binyuze mu nzira ya diplomasi”.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David /Bwiza.com


