Umubare w’abamaze guhitanwa n’ingaruka z’umutingito muri leta ya Mexique ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, aho kugeza kuri uyu wa Mbere habarurwa abasaga 90.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni umutingito wabaye mu cyumweru gishize, wari ufite imbaraga zo ku kigero cya Manyetide 8, abashakashatsi bakaba bavuga ko wari ukaze ugereranyije n’indi mitingito ijya yumvikana hiryo no hino ku isi.
Kugeza ubu, abasaga 90 ni bo bamaze gutahurwa mu bikorwa by’abagwiriwe n’inyubako ‘ibindi mu majyepfo y’iki gihugu mu ntara ya Oaxaca.
Uyu mutingiro wibasiye kandi abaturage bari ku nkombe z’inyanja ya Atlantique aho yabaye mu masaha ya mugicuku ku buryo guhunga kuri bamwe byari bigoye bityo abapfuye bakaba biganjeemo abagwiriwe n’ibikuta.
Ku munsi w’Ejo ku cyumweru, nibwo hongeye kumvikana undi mutingito uri ku kigero cyo hari ugereranyije n’uwawubanjirije, uyu na wo ukaba ari wo watumye umubare w’abahitanwa na wo wiyongera kuko waje usenya ibyari bikiri mu manegeka.
Abayobozi bo mu ntara za Oaxaca na Chiapas bavuze ko inyubako zabagamo abantu n’izakorerwagamo ibikotrwa bitandukanye zibarirwa mu bihumbi amashuri amagana n’amagana n’ibindi byangijwe n’iki kiza, bimwe muri byo bikaba bitashobora no kuba byasanwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse ibyangiritse, imiryango myinshi iri mu buzima bukakaye kubera n’ikibazo cy’amazi yanduye no kutagira aho kuba bityo imiryango ifite ibiza mu nshingano ikaba yasabwe kwigaragaza.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


