Ubwo yasuraga ibitaro bya Kibogora na Bushenge mu karere ka Nyamasheke,umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze,Dr Ndimubanzi Patrick yakirijwe ibibazo binyuranye by’ingutu birimo iby’abakozi bake kandi baganwa n’abaturage benshi cyane n’ibindi.
Ibitaro bya Bushenge na Kibogora ni byo bitaro bibarizwa muri aka karere ka Nyamasheke,bikaba byakira abaturutse impande zose z’igihugu ndetse n’abaturanyi b’u Burundi na Kongo Kinshasa,ahatangirwa serivisi zinyuranye,cyane cyane ko ibitaro bya Bushenge biri no ku rwego rw’intara,bikaba byarabyongereye ingufu mu kwita ku baturage bajyaga,rimwe na rimwe bagana ibitaro byo mu ntara y’Amajyepfo n’umujyi wa Kigali.
Mu bitaro bya Kibogora,Dr Ndimubanzi Patrick yasuye serivizi zinyuranye,aho yahuye n’ikibazo cy’inyubako zidahagije,cyane cyane aho ababyeyi babyarira, ahavurirwa inkomere,n’izindi nyubako zidahagije, anahura n’ikibazo cy’inyubako zimwe zishaje cyane,n’abaganga bakiri bake cyane ugereranije na serivisi ibi bitaro bitanga.
Mu bitaro bya Bushenge na ho yahahuriye n’ikibazo kimaze iminsi cy’iyibwa ry’ibyuma bimwe na bimwe bipima indwara zinyuranye, ibyapfuye bikaba byarabuze uburyo bikorwa, icy’amacumbi y’abakozi akiri ikibazo bigatuma bamwe bakora bataha mu mujyi wa Rusizi bikabangamira imikorere yabo,icy’ingobyi z’abarwyi zidahagije,icy’ibirarane bya mituweli mu bitaro bya kibogora,n’icy’abaganga b’inzobere bakiri bake kandi ibi bitaro ari iby’icyitegererezo.
Ikibazo rusange yahahuriye na cyo ngo ni icy’ abakozi bafite ubwoba bwo kwirukanwa kubera gahunda nshya y’imirimo, bakavuga ko kugeza ubu bataramenya aho bahagaze kandi bitanava mu nzira ngo bamenye abagiye n’abasigaye,abasigaye bakore bashyize umutima hamwe,ibyo byose abamara impungenge.
Ku kibazo cy’aba bakozi,umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE,Dr Ndimubanzi Patrick yavuze ko nta mukozi n’umwe uzirukanwa,icyakora ko hari abashobora kwisanga bimuriwe ahandi kuko bashobora gusanga ari ho bakenewe kuruta aho bari ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “nta mukozi n’umwe tuzirukana kuko niba nka hano mushobora kuba mujya kugera ku bakenewe hakurikijwe gahunda nshya y’imirimo,hari ibindi bitaro dufite bake cyane ugereranije n’abo twifuza,bamwe bakaba bashobora kwimurirwa ahandi,ariko mushyire umutima hamwe ntidushaka kugira uwo twirukana.’’
Yabasabye kurushaho kwita ku babagana,bakarushaho kwitanga bagakora umurimo wabo neza,ko Minisiteri na yo ikora ibishoboka byose kugira ngo bakorere mu buryo bunoze.
Ati’’turabasaba kurushaho kwita ku babagana kuko bafite umurimo utoroshye,umurimo ukomeye,ariko n’ababagana baba babagana babakeneye cyane. Rero turashaka kubakangurira gukomeza gukorana uwo mutima,umutima wo gutabara,umutima wo gufasha.’’
Dr Nkurunziza Vedaste uyobora by’agateganyo ibitaro bya Bushenge na Dr Nsengiyumva Nathanael uyobora by’agateganyo ibitaro bya Kibogora,bishimiye inama bagiriwe n’uyu muyobozi,banishimira ko yaganiriye byihariye n’abakozi bakamubaza ibibazo bafite akabisubiza,bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakarushaho gutanga umusaruro bategerejweho,binyuze mu kurushaho gukurikirana imikorere y’abakozi bose, no gukurikirana ko buri wese ubagannye ataha yishimiye serivisi yahawe.
Uru ruzinduko rukozwe nyuma y’igihe gito Guverinoma nshya igiyeho,aba bayobozi b’ibitaro bakavuga ko bibahaye imbaraga zo guhagurukana ibakwe kugira ngo ingamba Guverinoma nshya yihaye mu rwego rw’ubuzima,bihereye no kuri ibi bitaro byombi zizagerweho nta nkomyi.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


