Umukinnyi wa Rayon Sports Mutuyimana yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Mutuyimana Evariste wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi.

Amakuru akeshwa ubuyobozi bw’iyi kipe ni uko uyu mukinnyi witabye Imana tariki ya 12 Nzeri 2017. Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Rayon Sports, avuga ko Ubuyobozi bw’iyi kipe bubabajwe no gutangaza inkuru y’incamugongo y’urupfu rutunguranye rw’uyu mukinnyi.

Ubuyobozi bwihanganishije umuryango we by’umwihariko, bagenzi be bakinanaga, abakunzi ba Rayon sports n’aba sports muri rusange. Izindi gahunda zizabagezwaho mu gihe kiri imbere.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira na RuhagoYacu yavuze ko ari inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

Yagize ati “Evariste yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana.”

Ejo yakoze imyitozo
Ejo yari mu myitozo

Mutuyimana yakiniraga Rayon Sports guhera mu mwaka ushize nyuma yo kuva mu ikipe ya Sofapaka muri Kenya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mukinnyi Mutuyimana yavutse tariki ya 20 Mutarama mu w’ 1990. Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, arimo Police FC, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports. Mu bihe byashize yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mutuyimana yakoze imyitozo ku munsi w’ejo hashize yitegura umukino w’irushanwa ryitiriwe Agaciro.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *