Bamwe mu bagana inzu zitanga serivisi z’ubwiza n’ uburanga zizwi nka “salon de coiffure”, baravuga ko bahangayikishijwe n’ingaruka bahurira nazo muri izo nzu bitewe n’umwanda uhagaragara ndetse no gutizanya ibikoresho.
Abajya gukoreshayo imisatsi,inzara ndetse no kwiyogoshesha bavuga ko iki kibazo bakunda guhura nacyo,ariho bahera bavuga ko bikwiriye gushakirwa umuti.
Iyo utembereye mu Mujyi wa Kigali,ugenda ubona bene izi nyubako ziriho ibirango bigaragaza ko hatangirwa izi serivisi z’ubwiza n’uburanga, ni bimwe mu bintu bikenerwa na buri muntu;kwiyogoshesha ku bagabo n’abagore, guca inzara, gusuka ndetse n’ibindi.
Abakenera izi serivisi bavuga ko batemeranywa n’abavuga ko umukiriya ari umwami bitewe na hamwe hagaragara umwanda kandi bashobora guhuriramo n’ingaruka,ibi bakavuga ko bidakwiye.
Umwe ati: “Tuba dufite abana bato biga ku mashuri, ugafata umwana ukavuga uti iyi salon niyo niyogoshesherezamo ukajyanayo n’umwana ukabona umwana arwaye ibihushi mu mutwe, ntabwo imashini yaba ari nzima ngo umwana numwogoshesha hazemo za ndwara, ntabwo bita ku bikoresho ngo bibe bimeze neza,ntabwo boza ama mashini”.
Undi nawe ati:”Buri muntu wese iyo aje ntabwo aba afite ibikoresho bihagije, buri muntu wese aba afite akuma duhuriraho kaba ari kamwe gaconga inzara, bakankoreshaho kakankomeretsa, katankomeretsa ariko njyewe nimvaho undi nawe araza ajyeho, rimwe na rimwe n’ahantu bajya kudukarabiriza mu mutwe niho haba hari ikibazo”.
Barasaba inzego bwite za leta kwinjira muri iki kibazo bagashyiraho amabwiriza agenga salon zitunganya uburanga n’ubwiza.
Mu mujyi wa Kigali habarizwa inzu zitanga serivise z’ubwiza n’uburanga zisaga ibihumbi 500,zitangirwamo serivisi zo gusuka,koza mu mutwe,kwiyogoshesha,gutunganya inzara,gusa isuku hagakomeza gutungwa agatoki ku mwanda uhagaragara.


