Ruhango: Ubuyobozi bw’akarere bwahosheje amakimbirane yari mu bacukuzi b’umucanga

Sangiza iyi nkuru

Hagati y’abacukuzi b’umucanga mu karere ka Ruhango, havugwagamo amakimbirane, amwe ashingiye ku kuba bamwe bacukura nta byangombwa bafite abandi na bo bagacukura babifite.

Aya makimbirane kandi yaranashingiye ku kuba bamwe batemeraga komite yari yaratowe ibahagarariye, bakavuga ko iyi komite itigeze itorwa, abandi nabo bakavuga ko yatowe ubwo bakoraga inama yari yabahuje dore ko ubuyobozi bw’iyi komite bwavugaga ko bwatowe n’abacukuzi 43 bari bayitabiriye.

Iragena Jean Baptiste, umwe mu bamaganaga iyi komite ndetse akanasaba ubuyobozi bw’akarere ko yakurwaho, avuga ko umuyobozi wayo Bimenyimana Theoneste, bahimba Bizuru, yagiye agaragaraho ibikorwa byo kubangamira abandi bacukuzi, aho yababwiraga ko nta muntu uzigera abona ibyangombwa bimwemerera gucukura muri aka karere, atamunyuzeho.

Avuga ko kandi hari abo yasangaga baraguze ahantu ho gucukura, ariko akababuza kuhacukura yitwaje ko ari umuyobozi wa bo, abandi ngo yasangaga bapakiye imodoka imicanga akazibuza kugenda.

Ati “iyi komite ikuriwe na Bizuru, ntituyemera, nta cyizere tuyifitiye kuko Bizuru abangamiye abantu benshi, akabatera ubwoba ngo nta muntu uzigera abona icyangombwa kimwemerera gucukura umucanga atamunyuzeho”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bimenyimana Theoneste (Bizuru) avuga ko ubuyobozi bwabo nta muntu n’umwe bwari bubangamiye, ngo kuko babatoye babizeye, ahubwo ngo abatabashaka ni abashaka gukora amakosa, bakajya bacukura batagira ibyangombwa.

Agira ati “ubundi twakoze inama y’abacukuzi b’umucanga, turangije tubona dukwiriye kugira ubuyobozi buduhagarariye, abari bayitabiriye bose bari 43 icyo gikorwa baragishimye, nibwo bangiriye icyizere barantora, bariya baturwanya ntabwo bari bayijemo”.

Nyuma yo kumva impande zombi mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ku wa mbere tariki ya 04 Nzeri, ubuyobozi bw’akarere bwafashe icyemezo cyo kuyisesa, ikavaho.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Franà§ois Xavier, avuga ko ubusanzwe iyi komite itashyizweho n’akarere, ko ari abacukuzi bayishyiriyeho, bityo ko no kuyikuraho ari uburenganzira bwabo, gusa avuga ko kuyisesa byatewe no kubashakira umutekano, kuko iyo abantu batumvikanye bishobora kuba byanavamo ibindi bibazo.

Gusa ngo umunsi aba bacukuzi b’umucanga bifuje kongera kwishyiriraho ubuyobozi bifuza kandi bishimira bose ,bazongera baterane bayishyireho nta kibazo ariko ntibakomeza kuyoborwa n’ubuyobozi batishimiye, ngo ni uburenganzira bwabo.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *