Kunenga ibitagenda si uguca inka amabere, si no gutana, ibigo bya Leta, Polisi, uturere bihagaze bite ?

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi, umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umusesenguzi wa Politiki, Dr Kayumba Christopher, ku wa 12 Nzeri yagaragaje ibyo Perezida Kagame agomba kwitaho muri iyi manda aherutse gutorerwa. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Dr Kayumba avuga ko kunenga ibikorwa ufite gihamya bidasobanura urwango cyangwa ibinyoma. Ese yaba yafunguriye umurongo abavuga ibitagenda ?
Ukurikijwe ibivugwa mu nyandiko ya Dr Kayumba, kuvuga ibi bikurikira si uguca inka amabere, si ugutera ibuye ku karere nk’uko bamwe babyita, si no kuba ikigarasha n’igipinga, cyangwa kwanga igihugu; ahubwo ni ugutungira agatoki ababifite mu nshingano ngo babikosore, kandi umukinnyi utobera ikipe abe yahindurirwa umwanya cyangwa akajya mu basimbura. Ni rwo ruhare umuntu aba abashije kugira mu iterambere ry’u Rwanda rwamwibarutse.
Aha ni naho umwanditsi ahera agaragaza ibitagenda muri polisi, ibigo bya Leta, uturere,… Guverinoma nshya yagombye kwitaho:
Imicungire y’ibya rubanda : Umugenzuzi w’imari ya leta buri gihe atanga raporo igaragaramo inyerezwa, ariko amafaranga avuga muri raporo ntagaruzwa cyangwa ngo abavugwamo bakurikiranwe.
Imiyoborere : Abayobozi bagura amasambu ari mu makimbirane atarakemuka, harimo n’imitungo yagombaga kwishyura gacaca (Muyumbu na Munyiginya ya Rwamagana, Ntarama ya Bugesera n’ahandi).
Abadepite (intumwa za rubanda) bajya gusura abaturage bakumva ibibazo ariko ntibabishakire ibisubizo mu babishinzwe (Nyamagabe/Gasaka, Kayonza/Ruramira) n’ahandi), kera kabaye ukumva umuturage abwira itangazamakuru ngo ‘ubwo abadepite bazaga aha nababwiye ikibazo cyanjye’ wajya kureba ugasanga hashize imyaka 3, ese kucyumva gusa ntigikemuke, byo byaba bimaze iki?
Abari muri za njyanama bajyana ijambo ryabo aho kujyana iry’ababatoye, imyanzuro ikaza igwa ku baturage. Urugero ni ukugena umusoro ku butaka batarebye ubushobozi bw’abaturage n’icyo bakura muri ubwo butaka (Nyamagabe/Gasaka/Remera, Kirehe/Mahama).
Abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta n’uturere badashyira amakuru akenewe kandi mashya ku mbuga, ugasanga umuyobozi umaze umwaka agiye ariwe ukigaragara ku rubuga, abayobozi n’abakozi bamwe bakagaragazwa amafoto nta nimero za telefone wababonaho, urubuga rukabaho amakuru ashaje, cyangwa se ugahamagara umuyobozi kuri telefone akagufata wamubwira icyo umuhamagariye ati ‘ndi mu nama ndaguhamagara mukanya’ bikarangirira aho.
RAB : Ikibazo cy’ifumbire n’imbuto zidatangirwa igihe, zinyerezwa cyangwa zidahuye n’ubutaka (Muhanga, Nyamasheke na Rusizi), ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi budakorwa neza bukaba butuma bihora bihenze, ndetse n’amakusanyirizo yabyo yabaye uturima twa bamwe, aho abaturage bategekwa igiciro n’utarabahaye imbuto. Intanga, amakusanyirizo y’amata, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi zikawubura (Kinazi, Nyabihu), n’ibindi.
RSSB : Inyubako zishorwamo amafaranga zitari ku rwego rw’abiteganyirije, aho kubaka izo ku rwego rw’abarimu kuko bari muri benshi biteganyiriza kandi bakora imyaka myinshi. Amadeni ya mituweri iki kigo gifitiye ibitaro, amavuriro n’amafarumasi, bituma abarwayi badahabwa serivisi bashaka, hari n’abaremba bativuza ngo mituweri yuzuze ukwezi, n’amazu ashorwamo akayabo akabura abayakoreramo.
RS
 
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi na RRA : Ikibazo cy’ibinyabiziga bisazira ku masitasiyo ya Polisi bihamara imyaka igera muri itatu. Bihateza umwanda kandi ni igihombo kuri ba nyirabyo na Leta yakabikuyemo umusoro, ndetse n’abakabiguze mu cyamunara bakabibyaza umusaruro.
MINALOC: Ibyiciro by’ubudehe bitajyanye n’ababishyirwamo kandi bigira ingaruka ku buzima bwose bwa bene byo, imiryango itagira ubwiherero kandi imiganda ikorwa buri kwezi, ibishanga byikubiwe n’abanyembaraga.
Inyoroshyacyaha mu kuva mu kazi, kwirukanwa no gusezera byose byitwa ‘kwegura’ ku mpamvu bwite, nyamara ari uwandika n’uwakira ibaruwa bazi amategeko agenga ikurwa mu kazi ku bakozi ba Leta, aho hegura uwatowe, naho uwahawe akazi agahagarikwa, akirukanwa cyangwa agasezera.
MINISANTE : Nta mwaka umugenzuzi w’imari ya Leta atavuga ko hari imiti yaboreye mu bubiko nyamara abarwayi barayibuze, imicungire y’amavuriro n’ibitaro bamwe bashyira mu mifuka yabo abandi bayacikana (Gahini, Kibirizi, Burega, Musanze, Kabutare, …).
Ingaga z’abaganga, ababyaza n’abaforomo zisaba amafaranga abatarabona akazi, n’ibizamini byo kuzinjiramo bitsinda mbarwa bigatesha agaciro amasomo bize. N’ababitsinze bakazajya guhabwa ibyangombwa biyushye akuya kandi baba babikeneye vuba ngo batangire bishakishirize imirimo hirya no hino.
MININFRA : Imodoka za leta zimereramo ibyatsi ngo batanze izindi (Burera, Gicumbi, ibitaro bya Kabaya), ndetse n’inzu za Leta zisenyukira ubusa aho gushaka uko zabyazwa umusaruro cyangwa ngo zituzwemo abatagira aho bakinga umusaya.
MINEDUC : Itangizwa, ifunga n’ifungurwa ry’amashuri makuru yigenga ntirigaragaramo umucyo. Abayobozi b’aya mashuri bavugana ijijinganya nk’abatazi inzira bicamo ngo ikigo gifungwe cyangwa gifungurwe(Gitwe, Byumba).
Inzu zubakiwe abarimu muri buri murenge nyamara zimwe zikaba zidatuwe, zisenyukira ubusa nta no kuzikodesha abandi. Zimwe zagiye zubakwa kure y’ibigo, izubatswe ahatari amashuri, izubatswe aho zidakenewe, ahatagera umuriro kandi aho uri hahari, izimwa abarimu ngo ntibujuje ibisabwa, ubuyobozi bugahitamo ko zibamo ubusa (Byumba, Muhondo, Jurwe, Gasogi, Magi, …)
one
Mudasobwa zagenewe abana ariko nyinshi zikaba zikiri mu bubiko zidakoreshwa. Hari kandi ibitabo bishyirwa mu mashuri ntibihabwe abana ngo barabyanduza cyanwa bakabyangiza, bityo bikabikwa ngo birarinzwe.
Hari kandi ruswa mu gushyirwa mu myanya y’uburezi, abarimu ba baringa bahembwa badakora, n’ibindi bitagenda(Intara y’Uburasirazuba).
MIGEPROF: Amakimbirane mu miryango aranze aburiwe umuti, urukundo ni ruke umujinya ni mwinshi, ingo zirasenyuka abana n’ababyeyi ntibacana uwaka. Inda ziterwa abangavu ziriyongera ku bwinshi rubanda irebera (ababyeyi, abaturanyi, abarezi, inzego z’ibanze), nyamara Polisi ikamenyeshwa 5%. Indwara z’imirire mibi mu bana, ihungabana no gutakariza icyizere ejo hazaza.
Uturere:
Mu turere tumwe na tumwe harimo imishinga yaheze mu nyandiko, inyubako zaheze mu bibanza, kwambura abaturage, no kwigabiza amasambu y’abantu hagashyirwamo ibikorwa batarishyura ba nyirayo. Ibi ubisanga henshi (Bugesera, Nyamagabe, Gicumbi, Nyanza,…). Ba rwiyemezamirimo bacukura amabuye y’agaciro bagateza abaturage ibiza, inzu zabo zigasenyuka amasambu yabo akarengerwa n’isuri (Muhanga-Ndiza).

A6
Muhanga/Rongi, rwiyemezamirimo acukura amabuye y’agaciro, agateza ibyago abaturage, imyaka isaga 3 irashize abaturage batabaza ariko ntibatabarwe

Hari uturere kandi twubaka amahoteri nko kwiganana, nyuma akabura abayagana kubera ibiciro biri hejuru cyangwa aho aherereye. Havugwamo n’ibikorwa nk’inganda zubakwa zikamara igihe zidakora, kuko umusaruro zari gutunganya ari ntawo, kuko abaturage bakawuzigemuriye baba batarategujwe(Nyabihu).
Rubavu : Amasoko atarema kuko yubatswe ahatagera abayakenera (Rukoko, Rugererero, Kanzenze), amasambu ya Nyamyumba na bene Munyegomba, ikibaya cya Rebero muri Cyanzarwe, umwanda, abana bigira mu bisitani no munsi y’ibiti.
Gicumbi : Imisozi n’ibishanga byahawe abantu ku nyungu zabo kandi byari gufasha abaturage.
Ingero ni nk’igishanga cya Muhondo muri Kageyo, cyahawe umudepite wororeramo cyarahingwaga n’abaturage, n’imisozi yahawe uruganda rw’icyayi rwa Cyohoha igatera amashyamba (imirenge ya Kageyo na Mutete), igishanga cya Birindi mu murenge wa Giti cyahawe uwari umuyobozi muri Rulindo nyamara utagikoresha, urukangaga rwatsinze umusaka kandi abaturage badafite aho bahinga hahagije, n’ibindi.
Nyamagabe: Ubusitani bwakozwe kuri miliyoni 75, inkunga y’Amagaju, abakoreye akarere n’abubatse ibagiro badahembwa, imanza gacaca zitarangizwa, amarangizarubanza yibwe, imanza zirangirizwa abataraziburanye.
foibe
Nyamagabe/ Abishyuza imitungo yabo yangijwe muri jenoside bamaze imyaka basiragizwa

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Duhishirane mu makosa, abayobya urubyiruko n’abatera inda abangavu bagakingirwa ikibaba kugeza bacitse ubutabera.
Hari kandi inka za Girinka ziturwa abishoboye, izitangwa na FARG zigahabwa abo zitagenewe, nubwo hari ababikurikiranweho, abari bazigenewe bakeneye kuzihabwa bakigeza aho zagombaga kubafasha kugera.
Ibyiciro by’ubudehe (benshi bibona mu cya 3 bagatakaza bumwe mu burenganzira bagenerwaga n’ubuyobozi cyangwa abaterankunga), umusoro ku butaka utajyanye n’aho buri, ba nyirabwo n’icyo babubyaza.
Inkunga y’abatishoboye ntibageraho uko bikwiye(amabati, ibiribwa), ku buryo inzu zibasenyukiraho, hari n’uba mu matafari yabumbiwe akabura isakaro yijejwe(Kigeme/Gasaka).
Gatsibo: Isoko rihinduka urwuri ryaratwaye amamiliyoni, ubwicanyi budasobanutse buvugwamo n’inzego z’ibanze(uwishwe n’irondo yibye igitoki kwa mudugudu).
Rwamagana : Ubwicanyi bukabije mu miryango no mu baturage, aho umuntu azira igitoki agapfa (Gahengeri mu rutoki rw’umukozi w’akarere).
Nyaruguru : Ngo abatambara inkweto ni abaganda badashaka kwanduza ubutaka butagatifu, kandi n’imyenda itameshe!
Gasabo: Ruswa mu myubakire idacika, utujagari twubakwa buri munsi nyamara bajya gusenya bagatoranya iz’abataratanze akantu (Bumbogo, Gikomero, Ndera, Bweramvura).
Kamonyi: Inzu y’abasheshe akanguhe biyubakiye mu mafaranga ya VUP ariko bakaba batazi imicungire yayo, batazi aho icyangombwa cyayo kiri, ku buryo bitaborohera kuyigurisha cyangwa ngo bayitangeho ingwate.
Kayonza: Imitangire y’akazi mu burezi idasobanutse, imicungire y’ibitaro bya Gahini n’ibindi, amazi
Ahadatunzwe agatoki si uko ari ba miseke igoroye, ahubwo nabo babonereho bikosore nka MINIJUST (imikorere y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga irakemangwa hamwe), Ngororero, Nyabihu, Nyarugenge, Rulindo, REB n’ibindi. Hazakorwa igice cya 2 cy’iyi nkuru, Abafite inshingano zinyuranye nibakurikirane, bumve ibyanditse mu nyandiko zinenga aho kureba uwazanditse.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *