Mpayimana Philippe yatangaje ko ashobora kwiyamamariza ubudepite

Sangiza iyi nkuru

Mpayimana Philippe uherutse gutsindwa mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, yatangaje ko ashobora no kongera agahatana mu matora ataha y’abadepite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa interinete yagize ati “Nabashije guhura no kuganira n’abanyarwanda batandukanye baba mu Bufaransa, mbashimira uruhare rwa bo mu kunshyigikira mu matora aheruka, kuko abari muri diasipora bantoye hejuru ya 5%.’’
‘‘ Ndabasaba gukomeza kwiyubakira igihugu ariko nkanaboneraho akanya ko kubamenyesha ko nzitabira amatora y’abagize Inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu mwaka utaha, nkaba mbasaba gukomeza kugaragaza uruhare rwanyu. ‘’
Nzakomeza guharanira ko nta munyarwanda ukomeza kwitwa impunzi aho ari hose.
Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda yaje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 0.73%, akurikirwa na Dr Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) n’amajwi 0.48% gusa mu gihe perezida Paul Kagame ari we watsinze amatora n’amajwi hejuru ya 98%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntiratangaza itariki cyangwa ukwezi amatora y’Abadepite azaberaho, gusa bikaba biteganyijwe ko ari mu mwaka utaha kuko aribwo manda y’abariho izarangira.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *