Goma: Abashinzwe umutekano bakomeje guhangana n’ abifuza kwigaragambya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ urusaku rw’ amasasu rwumvikanye mu duce tw’umujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017, abapolisi n’ ingabo bahise bacunga ahantu hose batekerezaga ko hashobora kubera imyigaragambyo.

Urubyiruko rutuye mu duce twa Majengo, Keshero ndetse na Himbi rwagerageje kuzitira imihanda ihuza utu duce n’ utundi two mu Mujyi wa Goma ariko birananirana.

Ingabo na polisi bahise byisuganya bitatanya uru rubyiruko ariko bahita baburizamo iyi myigaragambyo yari yateguwe mu duce tuzwiho urugomo nka Katindo-Ndosho , Mabanga ndetse na Majengo.

Izi ngabo na polisi zakoresheje ibyuka bihumanya kugirango bashobore gutatanya abari biteguye kwigaragambya ndetse muri aba hakaba hamaze gufungwa abantu 5 nk’ uko Radiyo Okapi yabitangaje.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

kugeza magingo aya, ingabo za MONUSCO nizo ziri kugenzura Umujyi wa Goma mu rwego rwo kurinda umutekano w’ abaturage n’ imitungo yabo.

Amakuru aturuka kuri Goma kandi avuga ko abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo ndetse n’ abanyeshuri ntibigeze bagana ishuri.

Amashyirahamwe LUCHA na Filimbi yo muri sosiyeti sivile niyo yateguye iyi myigaragambyo igamije kwibutsa Perezida Joseph Kabila ko igiye cyo kuyobora Congo-Kinshasa cyarangiye.

Mu myigaragambyo ikaze yabaye kuva mu mpera z’ Ukwakira 2017 hapfuye abaturage ndetse n’ abashinzwe umutekano bataramenyekana umubare.

Aya mashyirahamwe abiri yo muri sosiyete sivile akorera mu Majyaruguru y’ Intara ya Kivu ashyigikiwe ahanini n’ amashyaka ya opozisiyo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *