Umunyarwandakazi, Dr.Olivia Rutazibwa usanzwe ari inzobere muri politiki ndetse anakora ubushakashatsi, asanga ubukoloni bugomba gucika burundu kuko bukiri bwose ariko cyane cyane mu mitwe y’ abantu.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Lepoint ubwo yari i Dakar muri Senegal mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2017, Dr Rutazibwa yagize ati “Nifuza kurenga ishusho nyayo y’ ubukoloni budashingiye ku ruhu ndetse n’ amacakubiri , kuko iyo mvuze Abera (abazungu) hari abo nkomeretsa kuko bose si babi ahubwo mpitamo kurasa ku ntego nkanenga ubutegetsi bwabo bushyigikiye politiki yo gucinyiza umuntu bagendeye ku ruhu rwe”.
Mu buzima bwa Dr.Olivia Rutazibwa, yagiye agaragaza uburemere bw’ abagashakabuhake ubwo yigaga mu Butaliyani.
Yakundaga kuvuga ati “Tugomba gusobanura impamvu turi hano nubwo tutahavuka, tutavuga kimwe nabo ariko tuzi gusoma no kwandika tutivugiye rero twahagorerwa tukabaho nko muri Afurika y’ Epfo hagati ya 1960 na 1990”.
Ibi bihe muri Afuri y’ Epfo byaranzwe n’ ihohoterwa no gucinyiza umwirabura aho umuzungu yamufataga nk’ inyamaswa.
Ubukoloni bugomba gucika burundu
Dr. Rutazibwa asanga kugirana ibiganiro mpaka ku nzira yo guharanira ubwigenge ari uburyo bwiza bwo gukusanya amakuru yatuma abantu bamenya niba bakiri ku ngoyi cyangwa se baribohoye.
Ati “Aha mbona y’ uko nta muntu runaka ugomba kwitwaza ubuhanga mu gutanga ibisobanuro ku nzira y’ ubukoloni kuko n’ intiti nke zagiye zibitruganiriza zagoretse amateka ziduhisha byinshi ».
Dr.Olivia Rurazibwa yemeza kandi ko nyuma y’ ubukoloni habaye ubundi bukomeye ngo niyo mpavu kugirango bucike bigomba kuvugwa cyane.
Uyu munyarwandakazi, Dr. Olivia Rutazibwa ni umwarimu w’ inzobere muri politiki ndetse akaba ari ni umushakashatsi wemewe mu bihugu by’ i Burayi.
Dr Rutazibwa yabaye umunyamakuru wa Wereldmediahuis i Buruseli, kugeza magingo aya ni umwarimu muri Kaminuza ya Portsmouth mu Bwongereza akaba anatanga amasomo ya politiki muri za kaminuza yo mu Bubiligi ari naho yavukiye ku itariki ya 11 Nyakanga 1979.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com
Â


