Uturere twa Rubavu na Kamonyi tumaze amezi asaga atatu tuyoborwa n’aba visi Meya bashinzwe ubukungu Magingo aya, amakuru Bwiza.com ifite ni uko Tuyizere Thadee (Kamonyi) na Murenzi Janvier (Rubavu) badahabwa amahirwe yo kugumana uwo mwanya bamazemo amezi asaga atatu. Mu matora arangiye mu kanya gashize, aba babiri ntibigeze baniyamamaza.
Kayitesi Alice utorewe kuyobora Kamonyi ahise arahirira ku mugaragaro ko azayobora akarere ka Kamonyi, imbere ya Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Kayitesi Alice ni muntu ki?
Kayitesi Alice, afite imyaka 37,arubatse afite umugabo n’abana batatu. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu gucunga imishinga. Mu mirimo itandukanye yakoze,yabaye umurezi,ubu akaba yari umukozi wa Leta mu rwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu NISS (National Intelligence Security Services) imirimo yakoreye mu karere ka Kamonyi,ubu akaba yari amaze ukwezi yimuriwe mu karere ka Muhanga.
Saa sita zuzuye, Meya wa Rubavu aramenyekanye, ni Habyarimana Gilbert. Atsinze ku majwi 91%, Usabinema agize 8%, naho 1% ni imfabusa.
Habyarimana Gilbert ni muntu ki?
Uyu utorewe kuyobora Rubavu yari umyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda, ho yahoze ari n’umugenzuzi. Afite imyaka 44, arubatse, afite abana batatu.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s) mu iterambere ry’ubukungu n’icungamutungo. Yabaye umukozi w’umuryango w’abibumbye, mu ishami ry’iterambere. Akaba yari n’umwarimu udahoraho muri INES Ruhengeri.
Kamonyi nabo bararangije, Kayitesi Alice abaye Meya, atsinze ku majwi 191, Haririmana Prosper agize 21, Niyonshima Josiane agize 8, n’imfabusa 2.
Saa 11:37 hatangiye kubarura harebwa niba abatoye buzuye umubare usabwa ngo bihuzwe n’impapuro zakiriwe.
Saa 11:39 Hatangajwe ko Habonetse impapuro z’abatoye zingana na 228, bivuze ko mu batangiye babarurwa nk’inteko itora bari 199 hiyongereyeho 29. Nabo batangiye kubarura amajwi.
11h40: i Rubavu batangiye kubarura amajwi. Inteko itora iraburaho abantu 64, muri 304.
Rubavu: Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, mu gutangiza iki gikorwa, avuga ko Rubavu ari akarere gafite umwihariko, gakeneye umuyobozi w’inyangamugayo.
Abakandida bemejwe ni babiri, bose ni bashya muri njyanama y’akarere ka Rubavu. Babanje kurahirira kwinjira muri njyanama. Abo ni Usabinema Jeanne d’Arc, na Habyarimana Gilbert.
Usabinema ni umwarimukazi muri GS Mutura, muri aka karere
Kamonyi, Abitabiriye itora kugeza saa yine n’iminota 58 ni abantu 199 kuri 275 , bari muri ubu buryo: Inama njyanama y’akarere:23/26.
Abajyanama b’imirenge: Gacurabwenge: 9/20, Karama :14/19, Kayenzi :10/22, Kayumbu : 12/17, Mugina :14/21, Musambira :15/25, Ngamba :13/18, Nyamiyaga :17/21, Nyarubaka :12/21, Rugarika : 15/21, Rukoma : 25/25, Runda:19/22 bagombye kwitabira iki gikorwa.
Igikorwa kiyobowe n’abakozi ba Komisiyo y’amatora, bayobowe na Leonard ushinzwe amajyepfo. Tuyizere Thadee yatanzweho umukandida ariko yerekana imbogamizi.Abakandida bemejwe ni Kayitesi Alice, Niyonshima Josiane na Harerimana Prosper. Ubu bari kwivuga ibigwi, imigabo n’imigambi bafitiye aka karere ka Kamonyi.

Uhereye iburyo: Kayitesi Alice(uhabwa amahirwe), Harerimana Prosper, na Niyonshima Josiane(uwo watangariye uwo bahagararanye, amureba igihagararo)
Tuyizere Thadee, azwi muri politiki y’aka karere kuva kera, kuko yakoze mu karere ka Kayumbu, kahuzaga amakomini ya Kayenzi, Rutobwe na Taba ari umujyanama nyuma aza no kuba Visi Meya.
Tuyizere Thadee mu karere ka Kamonyi yabaye Umukozi w’akarere ushinzwe guhuza abafatanyabikorwa n’akarere, nyuma aba Visi Meya, ari nawo mwanya afite ubu, n’ubwo adahabwa amahirwe yo kuba yakayobora ari Meya, benshi bamufata nk’umunyapolitiki ugasobanukiwe bihagije.
Murenzi Janvier, we yahoze ari Perezida wa njyanama y’akarere ka Rubavu, abivaho aba visi meya ushinzwe ubukungu.
Amakuru aturuka muri utu turere twombi, abagize inteko itora bavuga ko amahirwe adahabwa bano bagabo, ngo kuko ‘dukeneye amaraso mashya’. Niyo mpamvu benshi bishimiye gutora abantu badasanzwe muri utu turere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rubavu: Nubwo abifuza kuyobora aka karere ari benshi, amahirwe arahabwa uwitwa Habyarimana Gilbert wasimbuye Sinamenye Jeremie mu guhagararira umurenge wa Bugeshi muri njyanama y’akarere.

Umuyobozi wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora, Muntara Karimunda Djamadi
Bamwe mu bavuga rikijyana muri uyu murenge wa Bugeshi, bavuga ko Habyarimana bamumenye aje kwibwira abaturage ngo bamutore. Ngo yaba yari asanzwe akora mu kigo gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA), ku cyicaro gikuru mu Kanogo, aho ashinzwe iterambere ry’amakoperative, ngo ntasanzwe muri Rubavu, ariko biteguye kumutora akazana udushya.

Kalisa Mbanda niwe uyoboye iki gikorwa
Aramutse atowe, yitezweho gukoresha ubunararibonye bwe akazahura amakoperative y’abafite ubumuga muri Rubavu, no gutanga “umurongo unoze mu mikoranire y’aborozi, abacuruzi b’amata n’amakusanyirizo(MCC)”, aho bivugwa ko aborozi baryamirwa n’abacuruzi bavuga ko amata yapfuye.

Umuhango wo gutora Mayor w’akarere ka Rubavu urarimbanyije
Si ibyo gusa kandi, ibibazo byavuzwe muri aka karere ni byinshi, nubwo Atari byo byatumye Sinamenye ava kuri uriya mwanya.
Kamonyi : Umwe mu bagize njyanama y’aka karere utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, avuga ko amahirwe bayaha Kayitesi Alice, wari usanzwe akorera muri aka karere mu rwego rw’umutekano. Ubushize yatorewe mu murenge wa Musambira, ariko ntibari bamuzi cyane kuko atahavuka, akaba atanahatuye.
Ngo nta n’undi utekerezwaho cyane usibye Kayitesi, kandi ngo azi ibibazo by’aka karere nubwo umwanya yakoragamo utamwemereraga kugira icyo abikoraho.
Uyu mujyanama ngo abona Alice yakwihutira guca udutsiko turi muri aka karere, bamwe bagikorera ku bitekerezo bya Rutsinga Jacques warangije manda ye 2016, abandi bakaba ku ruhande rwa Gitifu w’akarere, hakaba n’abari ku ruhande rwa Udahemuka Aimable uherutse kwegura, nyamara ngo akaba ari kavukire w’i Musambira.
Ibi niko Bwiza.com ibibona, amatora ntaratangira. Bwiza ifite umunyamakuru muri buri cyumba gitorerwamo, ku buryo igenda ibagezaho uko bigenda.
Ubu abagize inteko itora bamwe bahageze, nubwo hari abakiri mu ngo ngo baragerayo saatanu. Abakozi ba Komisiyo y’amatora nibo bamaze kuhagera bose, barakora utunama two kumenya uko amatora aza kugenda, begeranya ibikoresho. Gusa nubwo bahari, ntibarambara umwenda ubaranga.
Amakuru aracyaza……
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com



