Zimbabwe: Perezida Mugabe yagaragaye mu ruhame ari mutaraga, yahakanye kuva ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017, Perezida Mugabe wa Zimbabwe, yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi ibiri adasohoka mu rugo iwe.

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, nibwo amakuru yari yasakaye isi yose ko yahiritswe ku butegetsi, ndetse n’umugore we Grace ahungira mu Namibie.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nibwo yagaragaye atambuka kuri tapi itukuru (tapis rouge), atambuka buhoro buhoro, yambaye imyenda y’ibirori ikunze kwambarwa n’abarangije kaminuza hamwe n’ingofero, anaririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
mm

Perezida Mugabe nk’umukuru w’igihugu, yatangizaga ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza, umuhango ukorwa buri mwaka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko BBC ibitangaza, benshi batunguwe no kubona uyu mukambwe w’imyaka 93 y’amavuko, mu gihe benshi bakeka ko yahiritswe ku butegetsi.

Mugabe yagaragaye muri ibi birori, nyuma yaho igisirikare cye cyari cyatangaje ko ibiganiro bagiranye yanze kuva ku butegetsi, ndetse ko ibyo biganiro byagenze neza.

Bitangazwa ko ibyakozwe muri Zimbabwe, abasirikare batari bagambiriye guhirika ku butegetsi Perezida Mugabe, ko hari hagamijwe gusenya agatsiko k’abayobozi n’abasirikare katumaga afata ibyemezo bidahwitse, ndetse ko kari gafite intego yo kuzashyira ku buyobozi umugore we, Grace Mugabe, ubu wahunze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *