Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w’abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y’ intambara z’ Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina.
Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko baremwe.
Dallaire yaburiye Loni itegurwa rya Jenoside
Abajijwe icyatumye amenya ko mu Rwanda hategurwa Jenoside, Dallaire yavuze ko byo nyine kuba mu Rwanda haroherejwe ingabo za Loni ari uko ibintu bitari bimeze neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo nubwo bo batagiraga za maneko, Roméo Dallaire yavuze ko babonaga amakuru avuye ku mpande zombi, kandi ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaratoje umutwe w’abicanyi, ugahabwa n’intwaro, kandi ko uwo mutwe washoboraga kwica Abatutsi barenga 4,000 mu isaha imwe mu mujyi wa Kigali.
Lt. Gen. Dallaire yakomeje avuga ko baje no kuvumbura intwaro zari zihishwe, ibyo byose bikaba byaraberekaga ibizakurikiraho, ari ibyo kurimbura Abatutsi.
Ati “Nohereje ubutumwa New York mbasaba kubirwanya muri uwo mwanya mu masaha 36, tugahera ahantu twari twamenye ko hahishwe intwaro.”
Ariko ati “Nangiwe kubikora kuko bavugaga ko twaba dusubiye mu bisa nko muri Somalia, maze Loni n’igihugu bakarwana. Batekereje ko twaba tugiye kwirukanwa, bikaba nko muri Somalia […] LONI ivuga ko mutajya mu bikorwa by’imirwano, ahubwo muganira n’abantu.
Twabiganiriyeho n’izo ntagondwa, tubabwira ko tuzi ibirimo gukorwa, tubabwira ko bitajyanye n’amasezerano y’amahoro yendaga gushyirwa mu bikorwa.”
Roméo Dallaire ubwo yandikiraga Umuryango w’Abibumbye awumenyesha ibigiye kuba mu Rwanda, avuga ko yahise asubizwa uwo mwanya, mu masaha make, ko atemerewe kwinjira mu bikorwa nk’ibyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abo Dallaire yahaga ayo makuru, ni urwego rushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, harimo abo yise “Triumvirate” (agatsiko ka batatu), ari bo Kofi Annan, Iqbal Riza n’umujenerali w’Umunyakanada wari inshuti ya Dallaire, ari we Gen. Maurice Baril.
Kandi bavuganaga kuri telefoni. Intwaro zari zarateguwe harimo n’iziremereye yavuze ko zari zihishe mu majyaruguru y’Iburengerazaba bw’u Rwanda, ahari n’inzu ya Perezida wariho, Habyarimana.
Mu buhamya bwe, Dallaire avuga uko Jenoside yatangiye, ko babanje kwica Abaminisitiri, ko yabonye aho abantu batandukanya abandi, ati “Hari ikiremwamuntu kitari abantu cyangwa se abari hejuru y’abandi?”
Amahanga yacyuye abaturage bayo n’imburamumaro z’Abanyarwanda
Dallaire akomeza agira ati “Nyuma y’iminsi ibiri indege y’Abafaransa iba igeze i Kigali. Nyuma y’iminota 45 gusa, numvise ko haje indi. Indege y’Ababiligi yaje ku munsi wakurikiyeho. Abataliyani baje nyuma y’iminsi ine.”
Loni yari izi uburyo U Bufaransa bufasha Interahamwe
Nyuma y’ukwezi, ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari iri gukorwa, Loni yatoye umwanzuro wa 918 ushyiraho ikumira ryo gutanga intwaro kuko Interahamwe n’abasirikare b’u Rwanda bagendaga bica inzirakarengane bakoresheje imihoro n’intwaro zirimo gerenade ndetse hari n’ahakoreshejwe za mortiers nko mu Bisesero.
Nyuma y’iminsi 12, ku itariki ya 28 Gicurasi, Minisitiri w’intebe Jean Kambanda yasinyanye kontaro na Paul Barril, kontaro yiswe iy’ubufasha; ikubiyemo gutanga amasasu miliyoni ebyiri y’uburebure bwa cm hagati ya 5,56 na 7,62, ibihumbi bya gerenade zitereshwa intoki, iziraswa, ibisasu n’ibibunda birasa kure no gutanga amahugurwa no gutoza Interahamwe.
Amahanga yateze akayabo, abagishakishwa ntibafatwa
Abagishakishwa ni Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
Hashyizeho akayabo ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika ku muntu wese uzatanga amakuru yageza ku itabwa muri yombi ry’umwe mu bashakishwa na MICT.
Aka kayabo gatangwa ngo hashakishwe abacyekwaho kugira uruhare muri jenoside, iyo kaza gutangwa ngo hakumirwe cyangwa hashakwe umuti w’uburyo jenoside yahagarara mu Rwanda, miliyoni irenga y’Abatutsi ntabwo yari kuhatikirira.
Muri abo bashakishwaga harimo Ladislas Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu muri Perefegitura ya Butare, wafatiwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iyoherezwa rye mu Rwanda, Congo yarisanishije n’ubusabe ku bakekwaho ibyaha bakoreyeyo bari mu Rwanda, ariko Umushinjacyaga mukuru wa MICT, Hassan Jallow yatangaje ko ako kanama ka Loni kagejejweho icyo kibazo, akaba kandi yarasabye abayobozi ba Congo kohereza Ntaganzwa mu Rwanda ngo ahaburanishirizwe, nta yandi mananiza.
MICT , ni urwego rwashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, mu mwanzuro 1966 wafashwe mu 2010 mu rwego rwo gusohoza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga harimo urwa Arusha(ICTR) n’urwashyiriweho Yugoslavia. Ni muri urwo rwego MICT ifite amashami yayo i Arusha muri Tanzania, n’i La Haye mu Buholandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com


