Zimbabwe: Perezida Robert Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayoboye Zimbabwe, kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Ugushyingo 2017, yemeye kurekura ubutegetsi avuga ko abikoze ku bushake kugirango ubutegetsi buhererekanwe mu mahoro nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters.

Aya makuru y’iyegura ku butegetsi kwa perezida Mugabe yatangajwe n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, Jacob Mudenda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
pri 60724826

Iri tangazo ryatunguranye cyane nk’uko inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga, ryahise rihagarika igikorwa cyo kweguza ku ngufu perezida Mugabe cyari cyatangiye.

Abagize inteko ishinga amategeko bari bari kuganira kuri iki kibazo bakaba bishimiye aya makuru ndetse abaturage bahita bigabiza imihanda kwizihiza ko Mugabe yemeye kurekura.
1059237198

Perezida Mugabe yari yabanje kwinangira ahakana kuva ku butegetsi mu cyumweru gishize nubwo igisirikare cy’igihugu cyari cyamweretse ko kitakimuri inyuma ndetse cyifuza ko yasimburwa n’abaturage bakabiha umugisha.

Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, yayoboraga igihugu cya Zimbabwe kuva mu 1980 ubwo yabanje kubera Minisitiri w’Intebe kugeza mu 1987, akaba yari amaze imyaka 30 ari perezida.

Biravugwa ko nta gushidikanya visi perezida Emmerson Mnangagwa perezida Mugabe yari aherutse kwirukana mu minsi 13 ishize, ari we ugiye kuyobora Zimbabwe mu nzibacyuho na cyane ko n’ishyaka Zanu-PF riherutse no kumugira umuyobozi waryo ngo asimbure Mugabe mu nama yo ku Cyumweru gishize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *