Inama ya ba minisitiri b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganyijwe i Kampala muri Uganda kuwa 01 Ukuboza izigirwamo ibibazo by’imishinga y’ibikorwaremezo mu karere ishobora kudidindira bitewe n’ubwumvikane bucye buri kugaragara mu bihugu bigize uyu muryango muri iyi minsi.
Mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda, uwa Kenya na Tanzania, uw’u Burundi n’u Rwanda utifashe neza muri iyi minsi, ngo hari icyizere gikeya cy’uko imishinga y’ibikorwaremezo iteganyijwe mu karere yashyirwa mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imishinga y’ingenzi bivugwa ko ibagamiwe n’ubu bwumvikane bukeya mu bihugu bigize EAC, harimo uwo kubaka inzira ya gari ya moshi ihuza Mombasa-Kampala na Kigali-Bujumbura; umushinga w’ingufu z’amashanyarazi wari gufasha ibi bihugu kubona amashanyarazi avuye muri Ethiopia ndetse n’umushinga w’impombo za peteroli.
Abakurikiranira hafi ibibera mu karere nk’uko urubuga rwa Allafrican.com ruvuga, basanga ubu bwumvikane bucye bushobora no kuba ikibazo gikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibi bihugu byari bifite na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe ndetse byashoboka bikaba igihugu kimwe.
Bwana Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC, avuga ko habayeho kudindira kw’imishinga ihuriweho y’ibikorwaremezo, ariko ashimangira ko leta z’ibi bihugu zigitsimbaraye ku gukorera hamwe.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi nama izareberwamo ibibazo bikomeje kugaragara no kubishakira igisubizo, yongeraho ko inama y’Abakuru b’ibihugu izaniga ndetse ikibazo cy’imicungire y’ubunyamabanga bwa EAC igira ingaruka ku itangwa ry’imisanzu ibihugu biba bisabwa.
Bimwe mu bintu bikomeje guteza impaka muri EAC harimo icyemezo cya Uganda cyo kureka kunyuza impombo zizajya zinyuzwamo peteroli yayo muri Kenya ahubwo igahitamo Kenya, mu gihe u Rwanda rushinja Uganda kuhera kuri Sudani y’Epfo ruhuza inzira ya gari ya moshi aho guhera ku Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


