Dr Daphrosa Gahakwa wari umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abandi bakozi batatu bakoranaga kuri uyu wa 22 Ugushyingo bahagaritswe by’agateganyo mu mirimo yabo na Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente.
Usibye Dr Gahakwa, abandi bakozi birukanwe ni; Innocent Nzeyimana wari ushinzwe ibijyanye no kuhira, Bimenya Theogene wari ushinzwe imari, na Violet Nyirasangwa wari ushinzwe guhuza inzego.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya makuru akaba yemejwe n’ushinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ange Soubirous Tambineza utagize byinshi arenzaho avugana n’itangazamakuru.
Biravugwa ko mu minsi ishize umuyobozi mukuru wa RAB aherutse kwitaba komisiyo y’ Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta, PAC, akavuga ko umwungirije (Dr D. Gahakwa) atazi aho aherereye mu gihe ngo yari azi ko bahurira mu nteko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


