Burundi: Leta ya Nkurunziza yemeye iperereza ku byaha yakoze, yaba yishyize mu kagozi

Sangiza iyi nkuru

Hashize ukwezi kumwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rutanze uburenganzira bwo gutangiza iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu Burundi hagati ya Mata 2015 n’ Ukwakira 2017 ariko Leta ibyamaganire kure, ibi bamwe babifata nko gukwepa dore ko itungwa agatoki ko yaba ibifitemo uruhare.

Uburyo Perezida Pierre Nkurunziza yanzemo kubahiriza iki cyemezo cya ICC, niho David Gakunzi wahoze ari umukozi w’ ihuriro Mpuzamahanga (Paris Global Forum ) agenderaho agaragaza uruhare rwa Leta y’ u Burundi mu kwicisha no guhohotera abatavuga rumwe nayo mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Ati “Mu gihe Leta ya Nkurunziza yaba yemeye ko ICC ikora amaperereza ku byaha byakozwe nayo, yaba yishyize mu mugozi kuko nayo iratungwa agatoki”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gakunzi asanga kuva muri Mata 2015, u Burundi bugenda nabi, atanga ingero z’ imbwirwaruhame zishishikariza abaturage kwicamo ibice, ihohoterwa, gufungwa bidakurikije amategeko, kuburirwa irengero, abagore bagiye bicwa bafatwa ku ngufu n’ Imbonerakure.

Ati “Ibyo byaha byose bikomeje gutwikira nk’ umugeni kugirango bitagera mu butabera ahubwo hakomeza kuvugwa ubwiyunge ku rwego rw’ igihugu, ibyo rero nsanga bizoreka ejo hazaza hacu nk’ Abarundi , umuco wo guhana wimikwe unafate intebe”.

Leta ya Nkurunziza ntikozwa ubutabera

Ntibishoboka ko abantu bahabwa ubutabera mu gihe Leta itabishyizemo ubushake, dore ko itungwa agatoki ko yaba ari yo nyirabayazana.

Aha, Gakunzi atunga agatoki abayobora umujyi wa Bujumbura, abanenga uburyo mu gihe babazwaga ku ihoterwa, ubwicanyi,… bahora basubiza bati « Ibyo bibazo biracyakurikiranywa ».

Abafite ababo baharenganiye bamaze kubona ko ntacyo Leta y’ u Burundi yabamarira bahisemo kwisuga ICC babifashijwemo n’ amashyirahamwe y’ abunganizi mu by’ amategeko baharanira uburenganzira bwa muntu.

Magufuli na Museveni ntibitaye ku kababaro k’ Abarundi

Gakunzi atangazwa n’ imyumvire ya bamwe mu baperezida bo mu Karere bashyigikiye ko u Burundi bwivana muri ICC bugamije gukwepa ibyaha buregwa.

Perezida Magufuli wa Tanzania na Yoweri Museveni wa Uganda bo bavuga ko ku ruhande rumwe igikenewe ari ibiganiro by’ amahoro kugirango ibibazo bikemuke mu Burundi, ariko ku rundi ruhande bashyigikiye ko ICC idakora amaperereza mu Burundi.

David Gakunzi asanga aha Magufuli na Museveni bivuguruza ndetse bakaba batanafitiye abarundi imbabazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Ibiganiro bitubahirije amahame shingoro y’ ubutabera nta kamaro bishobora kugirira abaturage barenganye ndetse n’ ubwiyunge nyakuri bwaboneka ahubwo n’ ikinamico yuzuye”.

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi basanga ari imbogamizi zikomeye zo kuba Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ari we muhuza mukuru mu kibazo cy’ u Burundi ndetse n’ ibiganiro bikaba bibera muri Tanzania kwa John Pombe Joseph Magufuli.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *