Muhanga: Gahunda ya EDC igiye guca ku barimu gupfunyikira abanyeshuri amazi

Sangiza iyi nkuru

Abarezi bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko gahunda y’ikoranabuhanga ya EDC izatuma nta mwarimu wongera kwigisha ahushura amasomo.

Gahunda y’ikoranabuhanga ya EDC ikoreshwa mu burezi bw’abanza kugeza mu mwaka wa gatatu, aho umwarimu akurikiza gahunda y’isomo riri kuri Telefone ye riteguye ku buryo bw’amajwi bigatuma ntaho ashobora gusobwa kuko abanza kumva ibyo agiye kwigisha abana, kandi igihe cyo kwigisha nabo bagakurikira amajwi na mwarimu.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Buramba Kalisa Canisius, avuga ko ku kigo ayobora abana bakurikira neza kurusha mbere, bikagaragarira mu marushanwa yo gusoma aherutse gukorwa mu Karere ka Muhanga, aho ngo abana bagaragaje impinduka nziza mu gusomera mu ruhame.

40db072288

Kalisa avuga ko byose byashobotse nyuma y’uko umwarimu atakigira icyo asimbuka kuko ibyo yigisha abanyeshuri baba babyumva ku buryo adashobora kubapfunyikira amazi, kuko ikoranabuhanga ryifashishwa ritegeka umwarimu kurangiza ibyo yatangiye kwigisha.

Yagize ati: “Umwarimu afungura Telefone agacuranga imfashanyigisho yateguwe mu majwi ari nayo yivugira ko isomo ritangiye ryanarangira rikavuga aho risubikiwe, urumva ko umwarimu ntiyabona uko akuramo uduce tumwe ngo adusimbuke ryamurega”.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga L3 ushyirwa mu bikorwa na EDC muri iyi gahunda, Protogène Ndahayo avuga ko nyuma y’uko habaye impinduka zo kwigisha amasomo ateguye mu cyongereza mu mashuri abanza, byagaragaye ko hari bamwe mu barimu byagoye kugihuza n’imfashanyigisho nshya.

Avuga ko hamwe na Minisiteri y’Uburezi, umushinga wa EDC ku nkunga ya USAID bashakishije ibitabo byifashishwa bijyanye n’amatsiko y’umwana, bikaba byarakozwe bigashyirwa no mu majwi kugira ngo byorohereze umwarimu n’umunyeshuri kubyumva vuba.

Iyi mfashanyigisho nshya ngo irakoreshwa mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu y’amashuri abanza, kugira ngo abana bamenye gusoma, kwandika no kubara, hakaba hatahiwe umwaka wa kane w’amashuri abanza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Iyi gahunda ikaba yarashyizweho ku bufatanye n’umushinga wa L3 ushyirwa mu bikorwa na EDC n’abafatanyabikorwa nka REB, VSO, CONCERN, ku nkunga ya USAID.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *